Buri wa mbere w’icyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwa Werurwe buri mwaka, ni umunsi w’umuryango w’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza rubereye umunyamuryango, umunsi uzwi ku izina rya Commonwealth Day. Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza hamwe n’ibyakolonijwe n’ubwongereza, ugizwe n’ibihugu 54.
Mu rwego rwo kuwizihiza uyu munsi, mu Rwanda, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ibendera ry’uyu muryango rikaba ryazamuwe kuri Kigali Convention Centre, inyubako biteganyijwe ko ari nayo izaberamo inama y’abakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma bihuriye muri uyu muryango, inama izwi nka CHOGM iteganyijwe kuba mu kwezi kwa 6 uyu mwaka.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere kandi, hateganyijwe umuhango wo kwizihiza uyu munsi, ukaza kwitabirwa na bamwe mu bagize guverinoma, ambasaderi w’Ubwongereza mu Rwanda n’abandi badipolomate biganjemo abo mu bihugu binyamuryango.
Ibirori byo kwizihiza uyu ku rwego rwa Commonwealth birabera mu murwa mukuru w’igihugu cy’Ubwongereza, London, byitabirwe n’umuyobozi w’uyu muryango akaba n’umwamikazi w’Ubwongereza, Elizabeth II.
Umunsi wa Commonwealth ni ngarukamwaka, ukaba wizihizwa ku isi hose. Uyu munsi wizihizwa binyuze mu myiyereko ya gisirikare, amasengesho, imbyino n’ibindi. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ivuga ku guharanira kugera ku ntego rusange. (Delivering a Common future).
Tariki 20 Mata 2018 ni bwo byemejwe ko u Rwanda ruzakira iyo nama izwi nka CHOGM, iba buri myaka ibiri igahuza abakuru b’Ibihugu byo mu Muryango w’Ibikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth). Iheruka yakiriwe n’u Bwongereza ari na bwo buyoboye uwo muryango ubu.

Ubwanditsi














































































































































































