Ikigega cy’imari ku isi giherutse gutangaza ko abaturage babarirwa kuri milioni 32 bo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara byitezwe ko bazisanga mu bukene bukabije.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu, mu Nteko Ishinga Amategeko, yo ivuga ko yizeye ko guverinoma izakomeza kongera mu ngengo y’imari amafaranga agamije gukura abaturage mu bukene, bwongerewe n’ingaruka za COVID-19.
Bazambanza Steven w’imyaka 34 wahoze ari umucuruzi w’imyenda yari atunze umuryango. Yinjizaga nibura amafaranga ibihumbi mirongo itandatu by’inyungu nibura ku kwezi, kuri ubu amaze umwaka ntacyo yinjiza.
Agira ati “nacuruzaga ibintu bitaribwa. Mu gihe COVID yari imeze nabi sinakoraga, kandi amazu nayo yarahendaga ku buryo nisanze ntacyo kurya nkibona, bituma nohereza umugore n’abana mu cyaro k’ubwo kubura icyo mbagaburira.”
Uwamahoro Marie Claire na we avuga ko kubera COVID-19, ubu yabuze akazi. Yakoraga mu kabari ntiturafungura, byatumye yisanga mu bukene.
Agira ati “Nk’ubu ndi mu bukene nta kazi mfite, nakoraga mu kabari. Kuva Corona yaza naricaye, umwana yanjye nabuze icyo mugaburira. Abakennye twarushijeho gukena ariko leta nigire uko iturwanaho natwe turebeko twakisanga mu bundi buzima butari ubwa gikene.”
Ikigega cy’imari ku isi kivuga ko ibihugu by’Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, bafite akaga gakomeye kubera kugira abaturage bari mu bukene bukabije benshi, kuko abari bahari bashobora kwiyongeraho abandi miliyoni 32.
Iki kigega kandi kivuga ko bisa nk’ibikiri kure kugira ngo amafaranga umuturage yinjizaga mbere ya COVID-19 yongere agere ku mubare yariho, nk’uko Bwana Abebe Aemro Selassie, Umuyobozi w’ikigega cy’imari ku isi, ishami ry’Afurika abisobanura.
Agira ati “byitezwe ko amafaranga umuturage yinjiza adateze kuzagera ku rwego nk’urwo yinjizaga mu mwaka wa 2020, keretse nibura nyuma ya 2022. Iri hungabana ry’ubukungu kandi ryatumye mu bihugu byinshi amafaranga umuturage y’injizaga ku mwaka adashobora kugera ku rwego rwayo yinjizaga mbere ya COVID-19, keretse nibura mu mwaka wa 2025. Umubare w’abaturage bari mu bukene bukabije muri Afurika witezwe kwiyongeraho abagera kuri miliyoni 32”
Impuguke mu bukungu zisanga leta ikwiye gushyiraho ikigega cyihariye cyo gufasha abaturage batari bake batakaje akazi kubera ingaruka z’icyorezo cya COVID -19. Bwana Teddy Kaberuka asanga ubu ari buryo bushoboka bwagabanya umubare munini w’abaturage bashobora kwisanga mu bukene bukabije ari benshi.
Agira ati “habayeho ikigega kibafasha gusubira mu bikorwa bibyara inyungu. Urugero nk’abahoze mu bucuruzi baragizweho ingaruka na COVID, haramutse habonetse ikintu cyabafasha byaba byiza, kuko ni bwo bwatuma ubukene bugabanuka n’ubushomeri.”
Komisiyo y’ingengo imari n’umutungo mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite imara impungege ku ruhande rw’u Rwanda ko nta baturage bari mu bukene bukabije bazagaragara ku gipimo gikabije.
Prof Omar Munyaneza uyobora iyo komisiyo, avuga ko biteze ko mu ngengo y’imari ‘umwaka wa 2021 na 2022, guverinoma izashyira amafaranga menshi mu bikorwa bigamije gukura abaturage mu bukene. Iyo ngengo y’imari ikaba yitezwe ko izagezwa imbere y’abadepite mu mpera z’ukwezi kwa kane uyu mwaka, iramutse idateye ityo intumwa za rubanda ziteguye gusaba ko yahindurwa.
Agira ati “ingego y’imari y’umwaka utaha turayitegereje, duteganya ko igomba kugezwa ku nteko mbere y’itariki 30 z’ukwezi kwa kane. Turi kuyitegura tureba ngo ‘ese bajye bandika ibiki harimo no kuzamura ubuzima bw’abaturage?’ Nituramuka dusanze guverunoma itarabyitayeho, tuzaganira kugira ngo habe ariho hashyirwa amafaranga menshi muri za gahunda za VUP zo guha abaturage akazi. Ariko n’ubundi nkeka ko u Rwanda nibo rushyira imbere ariko nitunasanga batarashyizemo imbaraganicyo tuzasaba.”
Urese kuzasaba ibihugu bikize kuba hafi ibihugu byo muri Afurika bitindahaye, Ikigega cy’Imari ku isi cyanatangaje ko kugira ngo ibihugu bya Afurika bibashe gukingira 60% by’abaturage babyo COVID-19, byatuma ibikorwa by’imari byongera kuzanzamuka. Binasaba ibyo bihugu kongera 50% by’ingego y’imari byari bisanzwe bishyira mu rwego rw’ubuzima.
Mu ngengo y’imari ya 2020-2021 Minisiteri y’imari n’igenamigambi iherutse gutangaza ko yiyongereyeho miliyari 219 z’amafaranga y’u Rwanda yagenewe ahanini mu kwishyura ikiguzi leta iri gutakaza mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19.
Munezero Jeanne d’Arc















































































































































































MUSEMAKWELI Prosper
April 20, 2021 at 08:53
Amagambo meza yo aravugwa pe ariko ntakizakorwa uzaba ureba kuko na leta yagize ibibazo by’ubukungu byaturutse kungaruka za COVID19, umusoro winjiraga waragabanutse, indege ntizikigenda neza, ba Mukerarugendo ntibakiza, ingagi ntizigisurwa wowe uravuga
MUSEMAKWEI Prosper
April 20, 2021 at 08:52
Amagambo meza yo aravugwa pe ariko ntakizakorwa uzaba ureba