Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

U Rwanda rwohereje abandi basirikare 750 mu butumwa bwa Loni muri Centrafrique

U Rwanda rwatangiye kohereza Batayo y’inyongera y’abasirikare 750 mu gisirikare cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe ibikorwa byinshi byo guhuriza hamwe umutekano n’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA).

Ku wa 2 Kanama 2021, itsinda rya mbere ry’ingabo rigizwe n’abasirikare 300 bayobowe na Lt Col Patrick Rugomboka, buriye indege ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali berekeza i Bangui.

Mbere y’uko berekeza i Bangui, babanje guhabwa impanuro n’Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Mubarakh Muganga, i Gako. Yabasabye gukomeza indero no kubahiriza indangagaciro za RDF. Yababwiye ko bagenzi babo bamaze gukora akazi keza mu butumwa kandi ko aba basirikare bagomba guharanira gukora neza kurushaho.

Ku kibuga cy’indege, basezeweho na Brig Gen Eugene Nkubito uyobora ingabo mu Mujyi wa Kigali no Burasirazuba zigize icyo bita 1 Division.

Bakigera ku kibuga cy’indege cya Bangui, ingabo z’u Rwanda zakiriwe n’Umugaba w’ingabo za MINUSCA, Lt Gen SADIKI Traoré aherekejwe n’Umugaba Mukuru w’ingabo z’igihugu cya Centrafrique, Maj Gen Zephlin Mamadou.

Umugaba w’ingabo za MINUSCA yashimiye ingabo z’u Rwanda ku bw’ubwitange budasubirwaho bwo kurinda abaturage no kubungabunga amahoro n’umutekano muri Repubulika ya Centrafrique.

Izi ngabo zoherejwe nyuma y’icyifuzo cy’Umuryango w’Abibumbye cyo gushimangira ubutumwa bwacyo bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique.

Inshingano y’ibanze ya ziriya ngabo z’u Rwanda ni ukurinda umutekano ku muhanda ukoreshwa cyane uhuza Umurwa mukuru Bangui n’umupaka wa Centrafrique na Cameroun.

Muri Centrafrique hariyo batayo eshatu za RDF n’ibitaro byo ku rwego rwa II ingabo z’u Rwanda zahashinze byo kuzivura no kuvura abandi baturage mu bice zikambitsemo.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities