Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ubujura bwo mu ngo buraca ibintu mu nkambi ya Mahama

Ubujura bwinshi bukomeje kugaragara mu ngo z’impunzi mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe. Impunzi zirasaba Polisi y’u Rwanda gukora ibishoboka kugira ubwo bujura buhagarare.

Ibintu  abo bajura batwara mu ngo ni ibiryo, ibikoresho byo mu gikoni, Gaz yo guteka, imyenda n’inkweto, uburingiti hamwe n’amashuka nk’uko Ikinyamakuru Panorama cyabibwiwe na bamwe mu bahagarariye impunzi zo mu nkambi ya Mahama.

Umwe muri bo yagize ati “Ubujura burahari kino gihe mwikambi ya Mahama, ababikora haragera n’igihe batobora inzu. Amatelefone ngendanwa, amagare n’amaradio yo mu nzu navyo nyene birasahurwa nabo bajura”.

Impunzi zo mu kambi ya Mahama mu burasirazuba bw’u Rwanda zirasaba iperereza ryimbitse kugira ndo abakora ubwo bujura bafatwe bahanwe bikurikije amategeko.

Ikambi y’impunzi ya Mahama yatangiye kwakira impunzi cyane cyane izavuye mu gihugu cy’u Burundi mu kwezi Nyakanga 2015. Yakiriye impunzi z’abarundi zaje ari nyinshi cyane inyuma y’imyigaragambyo yo kwamagana manda ya gatatu ya Perezida Petero Nkurunziza. Iyo kambi irimo kino gihe impunzi zisaga 38.000, muri bo abasaga 3,000 ni Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge.

Emmanuel Ndayishimiye

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities