Bamwe mu borozi bigaragara ko badashakira ubwishingizi amatungo yabo, kikaba ari ikibazo baterwa ahanini n’ubumenyi bucye no kudaha agaciro ubwishingizi muri rusange; nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda_RAB.
Ibi byatangarijwe mu gusoza amahugurwa y’iminsi itatu yahurije I Kigali abashinzwe amatungo mu turere, ibigo bitanga ubwishingizi bw’amatungo mu Rwanda, abayobozi ba sitasiyo za RAB ndetse n’inzego zinyuranye zifite mu nshingano ubuhinzi n’ubworozi, ku wa 24 Nzeri 2021.
Dr. Niyitanga Jean de Dieu, veterinaire w’Akarere ka Rwamagana, avuga ko imbogamizi ikiri mu bwishingizi bw’amatungo, ari ukuba aborozi batarabisobanukirwa neza.
Ati “Hari ibintu bibiri aborozi batari babasha gutandukanya, uko bumva ubwishingizi bw’amatungo bakabigereranya na mituweli y’abantu: ubwishingizi magirirane mu kuvuzanya, mu gihe ku matungo ari ubwishingizi magirirane ku byago byaba byo gupfusha! Kuko ya mafaranga batanga ni yo avamo ikiguzi kizishyura, igihe umwe muri bo yapfushije itungo kugira ngo nawe atava mu bworozi.”
Akomeza asaba ubufatanye n’aborozi, bakarushaho kubisobanukirwa, bityo n’ubwitabire bwo gushinganisha amatungo yabo buziyongera.
Umwe mu bashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’ubwishingizi bw’amatungo, yasabye abahinzi n’aborozi kuyitabira mu rwego rwo korora kinyamwuga; kuko akenshi bacibwa intege n’ibyago bibagwirira bikabatera no kuba bazimya igicaniro bitateganywaga.
Yongeraho ko kwitabira ubwishingizi bw’amatungo bitari gusa mu nshingano y’Ibigo by’Ubwishingizi, ahubwo ko hamwe n’ubukangurambaga, aborozi na bo bagomba kubigira ibyabo bungurana inama mu rwego rwo kwiteza imbere.
Umuyobozi wungirije Ushinzwe Ubushakashatsi n’Ubwishingizi bw’amatungo muri RAB, Dr. Uwituze Solange yagaragaje ko ubwitabire bw’ubwishigizi bw’amatungo bukiri hasi cyane, ko hakenewe ubukangurambaga butuma aborozi bumva neza akamaro kabwo.
Agira ati “Ntabwo Abanyarwanda bari basobanukirwa uburyo koko ibyo bintu bikora, mu byo twabonye byatumaga batabyitabira ni ubwo bukangurambaga buke cyane cyane binyuze muri bagenzi babo. Buriya Umunyarwanda yaravuze ngo kora ndebe iruta vuga numve. Abanyarwanda bashakaga kubanza kureba ko iyo itungo ripfuye rishinganishijwe bishyurwa (aborozi).”
Nko mu bworozi bw’inka hamaze kwishingirwa inka ibihumbi mirongo ine na bine (44,000) mu nka zirenga miliyoni zibarurwa mu Rwanda zishobora kujya mu bwishingizi. Mu bworozi bw’inkoko hamaze kwishingirwa ibihumbi magana abiri n’umunani na magana arindwi na mirongo ine n’icyenda (208,749), mu gihe ingurube ibihumbi bitatu na makumyabiri (3020) ari zo zimaze kwishingirwa.

Akomeza avuga ko ari imibare igaragaza icyuho mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda y’ubwishingizi, ari na yo mpamvu hahuguwe abakozi bashinzwe kuyishyira mu bikorwa ngo bunguke ubumenyi bubafasha kuyisobanurira aborozi no kubafasha kuyitabira.
Ni uburyo bworohereza umuhinzi n’umworozi
Umuhinzi n’umworozi batekerejweho, bafashwa mu gushinganisha ibihingwa n’amatungo binyuze muri gahunda ya ‘Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi’. Ni gahunda yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 19 Ugushyingo 2018, itangizwa ku mugaragaro kuwa 23 Mata 2019, mu Karere ka Nyanza. Ubu ikorera mu Turere twose tw’igihugu.
Gahunda ya ‘Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi’ itanga ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo, kuri nkunganire ya Leta ya 40% ku kiguzi cy’ubwishingizi. Ishyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi; ibinyujije mu bigo by’ubwishingizi bitanu: Prime, Radiant, Sonarwa, BK Insurance, na UAP.
Mu bihingwa ubu hishingirwa ibigori, umuceri, ibirayi, imiteja n’urusenda, naho mu bworozi hishingirwa inka z’umukamo, inkoko, n’ingurube.

Amahugurwa yabaye mu matariki ya 22 kugera 24 Nzeri 2021, yari agamije kongerera ubumenyi abakozi bose bashinzwe gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo by’umwihariko ubwishingizi bw’amatungo.
UMUBYEYI Nadine Evelyne















































































































































































