Connect with us

Hi, what are you looking for?

Afurika

Uburundi Bwafunze Umupaka Wabwo Na DRC

Aho inyeshyamba za AFC/M23 zifatiye Uvira, muri Kivu y’Amajyepfo, u Burundi bwahise bitangaza ko bufunze umupaka wabwo n’iki gihugu, bubikora mu rwego rwo gukumira abashobora kubwinjirana.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo AFC/M23 yatangaje ko yageze muri Uvira kandi ihagera nta mirwano ibaye.

Uwo mujyi wafashwe mu buryo bworoshye kuko nta mirwano ikomeye yabayeho kuko n’ingabo z’u Burundi zari zariyambajwe ngo zifashe iya DRC zakuyemo akazo karenge.

Nyuma yo kuwufata, AFC/M23 yasabye abaturage ba Uvira bahungiye mu Burundi gutahuka iwabo.

Amakuru avuga ko ingabo za Congo zahunze imirwano zimwe muri zo zakomereje mu Burundi, abandi berekeza Swima, i Makobola ndetse n’i Baraka muri Teritwari ya Fizi muri DRC

Gen Byamungu Maheshe wa AFC/M23 yavuze ko nta kibazo bafitanye n’abaturage b’u Burundi, asaba abasirikare b’u Burundi baba bakiri mu misozi kwishyikiriza ubuyobozi bwa AFC.M23 bukabajyana iwabo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities