Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage, uko igihugu kingana ndetse n’ubukungu gifite bitajyana. Politiki yo kuboneza urubyaro.
Hakuzimana Alphonse n’umugore we Mukakarara Marie Chantal batuye mu Murenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro. Baganira na RBA dukesha iyi nkuru, bavuze uburyo bwo kuboneza urubyaro ku buryo bwa burundu ku bagabo buzwi nka “Vasectomie”, bamaze imyaka 11 bahisemo nyuma yaho babyaye abana 5, byabahinduriye ubuzima.
Nubwo bimeze bityo ariko ngo hari bamwe bagaragaza imyitwarire yo guca intege abitabira gahunda zo kuboneza urubyaro.
Mu ntego zirebana no kuboneza urubyaro u Rwanda rwiyemeje kugeraho muri gahunda ihuriweho n’ibihugu yiswe FP 2030, intego zamuritswe ku wa kane, harimo ko ababoneza urubyaro bakoresheje uburyo bugezweho bazava kuri 58% bagere kuri 65% mu mwaka wa 2030.
Ibyo kandi bizajyana no kurushaho kwegereza abaturage serivisi zo kuboneza urubyaro, aho amavuriro y’ibanze (Poste de santé) yatangirwamo izo serivisi azava kuri 670 agere ku 1120 mu mwaka wa 2030.
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Lt Col. Dr. Tharcisse Mpunga, avuga ko Leta y’u Rwanda ishyira imbaraga muri gahunda yo kuboneza urubyaro bitewe nuko byagaragaye ko ikenewe cyane muri iki gihe.
Yagize ati “Umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage, uko igihugu kingana ndetse n’ubukungu gifite ntibiri kujyana. Mumaze iminsi mubona ikibazo cy’abana bagwingiye, mu turere 17 tw’igihugu, dufite abana 39% bafite munsi y’ imyaka 5 bagwingiye.
Ibyo bifite ingaruka ku mibereho yabo none n’igihe kizaza. Ikibitera nuko ababyeyi babyara indahekana, ntibabiteho, bakagira ibibazo by’imirire no kurwaragurika, ntibazashobore kwiteza imbere.”
Akomeza agira ati “Igihugu cyashyize imbaraga mu gufasha ababyeyi kubyara abana bashyizemo intera, bakabona umwanya wo kubitaho. Ikindi abana benshi baraterwa inda. Kuboneza urubyaro ni kimwe mu bifasha umuryango kuringaniza urubyaro, kwiyubaka no kubaka igihugu.”
Minisiteri y’Ubuzima ivuga kandi ko ku buryo bwo kuboneza urubyaro bwari busanzwe butangwa n’amavuriro haziyongeraho ubugera kuri butatu.
Uhagarariye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku baturage, UNFPA, mu Rwanda Kwabena Asante-Ntiamoah, avuga ko bahisemo gushyigikira u Rwanda muri gahunda zigamije imibereho myiza y’abaturage. Abantu muri rusange ngo bakwiye kumva icyo kuboneza urubyaro bivuze.
Ati “Hari abantu bumva kuboneza urubyaro, bumva ko bivuze gukuramo inda ariko uko si ukuri; kuboneza urubyaro, ni igikorwa umuntu akora ku bushake bwe, nta gahato ashyizweho, agahitamo igihe abikorera ndetse n’uburyo akoresha. Abashakanye na bo bahitamo uburyo bubanogeye. Kwitabira izo gahunda kandi bikorwa habaye ubushishozi bw’abaganga, bagira inama uburyo bubereye umuntu yakoresha.”
Gahunda ihuriweho n’ibihugu ugamije gushishikariza abatuye Isi kwitabira gahunda zo kuboneza urubyaro ngo yatumye ku mugabane wa Afurika, abitabira gahunda zo kuboneza urubyaro bakoresha uburyo bugezweho biyongera ku kigero cya 66 ku ijana, aho bavuye kuri miliyoni 40 bagera kuri miliyoni 66.
Panorama









































































































































































