Ubushakashatsi bushya ku myitwarire y’inguge bwashyize ahagaragara uko amacakubiri ashobora gutangira buhoro buhoro, akazavamo amakimbirane akomeye ndetse n’urugomo, ibintu bishobora no gufasha gusobanukirwa intambara zibaho mu bantu.
Amakuru dukesha BBC News Gahuzamiryango, agaragaza ko abashakashatsi bagaragaje uko kuganira no gushyikirana hagati y’amatsinda y’izo nguge byagiye bigabanuka, ari na ko umubano wabyo warushagaho kuzamo igitotsi. Ibi byemezwa n’umushakashatsi Sandel wavuze ko mu bihe byabanje amakimbirane, n’ibiganiro byarushijeho kuba byiza, agira ati: “Birimo ubushyamirane gacye kurushaho, birimo ubushotoranyi n’amahane.”
Nyuma yo gucikamo amatsinda abiri mu mwaka wa 2018, ibintu byarahindutse cyane. Itsinda ryiswe iry’Uburengerazuba ryatangiye kugaba ibitero ku ryo hagati, biganisha ku rupfu rw’inguge nyinshi zirimo iz’ingabo n’impinja. Mu bitero byabaye inshuro 24, byibuze inguge zirindwi z’ingabo n’impinja 17 zarishwe, nubwo abashakashatsi bemeza ko umubare nyawo ushobora kuba urenze uwo.
Abashakashatsi bagaragaza ko hari ibintu byinshi byashoboraga gutera ayo makimbirane, birimo ubwinshi bw’amatsinda, guhatanira umutungo ndetse n’ihatana hagati inguge z’ingabo rijyanye no kubyara.
Aba bashakashatsi bagaragaje impamvu eshatu z’ingenzi zishobora kuba zarabaye imbarutso yaya makimbirane. Icya mbere ni urupfu rw’inguge eshanu z’ingabo hamwe n’inguge imwe y’ingore mu mwaka wa 2014, ibintu byahungabanije cyane umubano wari uri hagati y’amatsinda.
Icya kabiri ni impinduka yabaye mu buyobozi bw’izo nguge mu mwaka wakurikiyeho wa 2015, aho inguge nshya y’ingabo yafashe ubuyobozi. Ibi byajyanye n’itandukana ry’amatsinda, ubushakashatsi bukaba bunagaragaza ko Impinduka mu rwego rw’ubutegetsi zishobora kongera ubushotoranyi no kwitazanya mu nguge.
Icya gatatu ni icyorezo cy’indwara y’ubuhumekero cyahitanye inguge 25 mu mwaka wa 2017, zirimo n’izari zifite uruhare mu guhuza ayo matsinda. Muri zo harimo imwe mu zari “mu za nyuma zahuzaga ayo matsinda”, bigatuma ubusabane burushaho gusenyuka.
Abashakashatsi bavuga ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi bifite icyo byigisha ku bantu, cyane cyane ku miterere y’amakimbirane n’intambara.
Mu nyandiko yabo bagize bati: “Ku bijyanye n’itandukana rya Ngogo [ry’umuryango wa Ngogo], inguge babanaga, bagasangira, bakitanaho ndetse bagakorana irondo mu gihe cy’imyaka bahindutse abagabweho ibitero byica hashingiwe ku itsinda rishya bagiyemo.”
BBC Gahuza ikomeza ivuga ko kuba izi nyamaswa, zifitanye isano ya hafi n’abantu, zishobora kugera kuri uru rwego rw’urugomo zidafite ishingiro nk’amadini, amoko cyangwa politiki, bigaragaza ko imiterere y’imibanire ishobora kugira uruhare runini cyane mu ntambara z’abantu kurusha uko abantu bakunze kubitekereza.
Undi mushakashatsi, James Brooks wo mu kigo cy’Ubudage cyiga ku nguge, yagaragaje ko ubu bushakashatsi bukwiye gutuma abantu batekereza cyane ku ngaruka z’amacakubiri. Mu nyandiko yasohotse mu kinyamakuru Science, yagize ati: “Abantu bagomba kwiga binyuze ku kwiga imyitwarire y’amatsinda y’izindi nyamaswa, haba mu ntambara no mu mahoro, ari na ko bazirikana ko amateka yabo y’imihindagurikire atagena ejo hazaza habo.
Ubu bushakashatsi bwerekana ko amakimbirane ashobora gutangira mu buryo bworoheje cyane, ariko akazakura bitewe n’impinduka mu buyobozi, igabanuka ry’ubusabane cyangwa ibibazo by’umutekano n’ubuzima. Ni isomo rikomeye ku bantu, ryerekana ko kubungabunga ubumwe no gukemura amakimbirane hakiri kare ari ingenzi mu kwirinda ingaruka zikomeye z’amacakubiri.

Imibanire y’Inguge mu myaka yashize ndetse n’ubu iha abantu isomo rikomeye




















































































































































































