Connect with us

Hi, what are you looking for?

Afurika

Umugaba Wungirije W’Ingabo Za Uganda Zo Ku Butaka Yapfuye

Major General Francis Takirwa yapfuye afite imyaka 61, akaba yazize guturika k’udutsi two mu bwonko.

Daily Monitor yatangaje ko urupfu rwe rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.

Muri benshi yababaje harimo abo mu gace ka Mbarara avukamo, akazibukwa nk’umusirikare w’intangarugero, inyangamugayo, umunyamwuga kandi wabihembewe kenshi.

Yari asanzwe ari Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, umwanya yamazeho igihe kirekire n’ubwo yakoze n’indi mirimo.

Maj Gen Francis Takirwa yavukiye i Mbarara Tariki 07, Ugushyingo, 1965, yiga amashuri abanza kuri Mbarara Junior School, akomereza icyiciro rusange cy’ayisumbuye (O-Level)muri Mbarara High School, mbere yo kwinjira mu gisirikare.

Mu mahugurwa ya gisirikare yahawe harimo Junior Command and Staff Course, yize muri Uganda Junior Staff College i Jinja mu 1994, yiga amasomo ajyanye n’igisirikare muri Tanzania Military Academy mu mwaka wa 1998, hamwe n’andi yo ku rwego rwo hejuru yigiye mu Bushinwa mu mwaka wa 2006.

Yinjiye mu gisirikare cya Uganda mu mwaka wa 1989, agihererwamo inshingano zitandukanye z’ubuyobozi, zirimo kuyobora diviziyo ya kabiri ifite icyicaro i Mbarara, kuyobora ibikorwa bya gisirikare mu Ntara y’Uburengerazuba bw’igihugu.

Yabaye Umuyobozi ushinzwe Uburezi, Siporo n’Umuco mu ngabo za UPDF.

Ku rwego mpuzamahanga, Maj Gen Takirwa yagize uruhare mu butumwa bwa UPDF muri Somalia mu mwaka wa 2011–2012, mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Somalia (AMISOM), aho yagize uruhare mu bikorwa byo kugarura amahoro no kurwanya imitwe yitwaje intwaro.

Ibyo kumushyingura bizatangazwa n’ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Uganda.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities