Kwizera Jackson
Umujyi wa Kigali watanze ibisobanuro birambuye ku cyemezo cyo kurandura ibishyimbo, uvuga ko iki gikorwa cyashyigikiwe n’uko byari byarahinzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ku nkengero z’imuhanda.
Ibi bisobanuro bije nyuma y’ubutumwa bwashyizwe kuri X na Eric Bagiruwubusa, wabajije ubuyobozi impamvu bwafashe icyemezo cyo kurandura imyaka yari igiye kwera, cyane cyane mu gihe hari ikibazo cy’ibiribwa.
Bagiruwubusa yashyizeho n’amafoto agaragaza abantu barimo barandura ibyo bishyimbo, avuga ko iki cyemezo kigaragaza kutazirikana abaturage n’ubushishozi buke, cyane ko ubu butaka bwo muri Nyarugenge bugenewe ubusitani.

Emma Claudine Ntirenganya, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, yasubije ibyo bibazo asobanura amabwiriza n’ingaruka zishobora guterwa n’ubwo buhinzi ku bidukikije.
Yagaragaje ko hashingiwe ku mabwiriza agenga imiturire n’isuku mu mijyi, guhinga ku butaka bufatanye n’imihanda ya rubanda bibujijwe rwose.
Umujyi urakorana n’abaturage kugira ngo iyi myaka isimbuzwe ubusitani buhoraho, bitandukanye n’imyaka isarurwa, ubusitani bufasha gufata ubutaka, bukarinda inkangu n’isuri bishobora kwangiza imihanda mu gihe cy’imvura nyinshi.
Agira ati “Guhinga hafi y’imihanda bituma ubutaka bworoha maze imvura yagwa bukaziba inzira z’amazi, (drainage), bikaba byateza kwangirika kw’ibikorwaremezo.”
Umuvugizi w’Umujyi yashimangiye ko igikorwa cyo gutera ubusitani muri iki gihe cy’imvura ari amayeri yo gutuma bufata vuba. Byongeye kandi, yavuze ko umuturage wari wahinze ibyo bishyimbo bari barahawe umuburo inshuro nyinshi n’ubuyobozi bw’umurenge ariko babirengaho batera ibyo bishyimbo byatumye ubuyobozi bubirandura.
Umujyi wa Kigali wasoje wibutsa abantu bose bafite ubutaka butubatseho bwegereye imihanda bwatunganyirijwe kuhatera ubusitani aho guhingamo imyaka, mu rwego rwo kubungabunga isuku y’umujyi n’ibikorwaremezo.












































































































































































