Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Umukozi w’Umugore akwiye koroherezwa kwita ku mwana muto mu gihe amufite

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF rifatanyije n’Ikigo cy’igihugu cyo guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi hanze, NAEB, byiyemeje gutangiza ubufatanye mu kuzamura abagore bafite bato.

Ibi bizafasha abakoresha gushyiraho uburyo buhamye bwo gufasha ababyeyi bafite abana bato, kujya babona uko bita ku bana babyaye ariko bitishe akazi.

Iyi nama yarigamije gufasha ababyeyi gukora akazi kabo neza bakabasha no kubona n’umwanya wo kwita ku bana babo kuko umwana utariye neza ngo yitabweho n’ababyeyi anahabwe indyo yuzuye kandi ihagije, akura atuzuye mu mikurire y’ubwonko n’umubiri bityo n’umusaruro azatanga ukagabanuka.

Ubu bufatanye buzibanda cyane ku bagore bakora mu rwego rw’ubuhinzi kuko ari naho abenshi badakunze kubona uburyo bwo kwita ku bana bato kuko iyo abana barezwe neza bigirira akamaro igihugu mu gihe kiri imbere kuko abo bana ari bo bazaba abakozi bazakorera igihugu.

Umubyeyi w’umugore ni we wita ku mwana, ni yo mpamvu abakoresha bo mu nganda zifite aho zihuriye n’ubuhinzi, basabwa kwiga uko umubyeyi w’umugore wonsa cyangwa ufite umwana utaracuka yajya ahabwa amahirwe yo kumwonsa cyangwa se yaba ataracuka, agashyirirwaho aho umwana azajya asigara, akarya, akoga, agakina akaruhuka.

Raporo y’umwaka ushize yaragaje ko abana bafite ikibazo cy’imirire mibi bari 35% (2020), iri gabanuka ryatewe n’uko hari ingo mbonezamikurire zarafashije mu gufasha ababyeyi kubona aho basiga abana bakitabwaho.

Ibi bivuze ko imirire mibi n’uburere budafatika bigera ku mwana bikamudindiza haba we ubwe, umuryango we n’igihugu muri rusange kandi mu gihe kirekire.

Uhararariye UNICEF mu Rwanda Julianna Lindsey yavuze ko ubu bufatanye ari ingenzi mu kuzatuma abakoresha bamenya ko guha umubyeyi umwanya wo kwita ku kibondo cye bimufasha gukora atuje kandi uwo mwana nawe akazakura amerewe neza akazateza n’igihugu imbere.

Sandrine Urujeni, Umuyobozi muri NAEB ushinzwe ibikorwa, yavuze ko ikigo akorera kizakomeza gukorana n’izindi nzego kugira ngo imibereho y’ababyeyi bakora mu buhinzi ibe mwiza.

Avuga ko bizakorwa binyuze mu gukomeza kumvisha abakoresha ko guha umubyeyi w’umugore umwanya wo kwita ku mwana bituma akora akazi neza bityo bikungura ikigo akorera n’igihugu muri rusange.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yavuze ko bishimiye ubu bufatanye cyane ku bijyanye no kwita ku mwana kandi bizanongera umubare w’abakozi.

Yagize ati: “Akamaro ku mugore ntidukwiye kukabonera ko ari nyina w’abana no kuguma mu rugo, ahubwo tumubone no mu mirimo ibyara inyugu, aho hakomeje kubonekamo imbogamizi kubera ko yinjira muri ya mirimo ibyara inyugu ariko agakomeza no kubazwa za nshingano zindi zo kurera no kwita ku rugo, icyo gihe bikaba imbogamizi.

Iki ni igikorwa gikomeye cyane dufashijwemo n’abikorera kubera ko umubare munini w’abanyarwanda ukora mu bikorera. Kuba badufashije muri urwo rugendo ngo tugabanye za mvune zari zugarije umugore ntabone akanya ko gukora ka kazi kinjiza amafaranga, ibi ni inyungu ku gihugu kuko bizamufasha gutera imbere ndetse naho akora bakunguka.” 

Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) mu myaka yashize y’uko imibereho y’ingo yari iteye mu Rwanda, yerekana ko uturere rwa Nyabihu, Ngororero, Gakenke na Nyamasheke, turi mu turere dufite igwingira mu bana riri hejuru. Akarere ka mbere gafite ikibazo cy’igwingira kugeza ubu ni Nyabihu.

Gusa mu minsi ishize hari amakuru yatangajwe n’Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyabihu ushinzwe imibereho myiza witwa Simpenzwe Pascal yavugaga ko mbere bari bafite 59% (2015) y’abana bagwingiye nyuma baragabanuka bagera kuri 46.5%.

Ngo iri gabanuka ryatewe n’uko hari ingo mbonezamikurire zarafashije mu gufasha ababyeyi kubona aho basiga abana bakitabwaho.

Yatangaje ko raporo y’umwaka ushize yasanze abana bafite ikibazo cy’imirire mibi bari 35% (2020).

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Ikigo Gates Foundation n’icya OpenAI byifatanyije mu gushakira umuti ibibazo biri mu rwego rw’ubuvuzi, hakoreshejwe ubwenge buhangano (AI) mu bihugu bya Afurika, bikazatangirira muri...

Amakuru

Mu Rwanda hatangiye Igikombe cya Afurika cya Handball 2026 mu bagabo, bitangira ikipe y’u Rwanda itsinda iya Zambia ibitego 30-19 mu mukino wabereye muri...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities