Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Umurenge wa Masaka washimiwe ko wesheje umuhigo wa mituweli ijana ku ijana

Munezero Jeanne d’Arc

Umurenge wa Masaka uza ku isonga mu karere ka Kicukiro, mu kesa umuhigo wo kwishyurira mituweli ku gihe.

Kuba uyu murenge ari wo wabaye uwa mbere si uko ari wo murenge ukize mu mirenge yose igize aka karere, ahubwo bisaba ubufatanye nu bwitange ndetse no gushyira hamwe.

Ibi byagarutsweho na bamwe mu bari baje kwizihiza ibirori bya bereye mu kagari ka Gataraga, aho abaturage n’abafatanyabikorwa batandukanye babafashije kwesa uyu muhigo.

Ubuhamya bwa bamwe mu baturage babashije kugobokwa na mituweli ubwo babaga bageze mu kaga bityo bakaba bashishikariza bagenzi babo kujya bayitanga kandi ku gihe batagoranye na bayobozi kuko ari inyungu zabo

Niyonsaba Clemantina ufite umuryango w’abana 10, yemeza ko Mituweli yamugobotse. Agira ati “Bajyaga bambwira gutanga mituweli sibyiteho cyane ko ntajyaga numva akamaro kayo, nkavuga ngo nirwara leta izamvuza, ariko umunsi umwe narwaje abana ku buryo bukomeye mbura uko mbigenza. Byageze aho umwana andembana kubera kutamujyana kwa muganga, kuko nta Mituweli narimfite. Mujyanye ku kigonderabuzi banca amafaranga ndayabura umwana yari amfanye…”

Akomeza agira ati “Naje kubona umugiraneza arayingurira nibwo abana banjye bavuwe ariko umwe yari apfanye Imana iratabara. Kuva ubwo nahinduye imyumvire ntangira kujya nyigura ariko bingoye, kuko umuryango wari umaze kugera kuri benshi, ariko ndabikora kuko nabonye isomo bityo ndashishikariza n’abandi kujya bagira bimwe bigomwa bakabanza kuyigura, kuko iyo urwaye nibwo ubibona.”

Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu karere ka Kicukiro, Karungi Rebecca, na we ashimira cyane uyu murenge kuko ubafasha cyane. Avuga ko uyu murenge ari uwa kabari mu kugira abaturage benshi kandi bubahiriza kugurira mituweli ku gihe bityo anasaba ko n’indi mirenge yajya ibigiraho.

Agira ati “Uyu murenge uradufasha cyane ku bijyanye na mituweli kandi atari uko ari wo murenge dufite mu karere ukize cyane, ahubwo ni uko baba babigize ibabyo bakabishyiramo imbaraga. Turasaba n’abandi bayobozi b’imirenge kujya bashyiramo imbaraga, bashishikariza abaturage kuyigura kare. bazirikana ko iyi gahunda yaje kugira ngo ifashe abanyarwanda mu bijyanye no kwivuza ndetse no kumenya guteganyiriza ejo hazaza; kuko dufite imiryango myinshi idafite uburyo burambye bwo kwizigamira ndetse batanafite uburyo bakwivuzamo. Rero kuba twishyura mituweli ni ukugira ngo twese tubashe kubona ubuvuzi uko bikwiye   kandiduhshyize hamwe haba abishoboye n’abatishoboye.”

Akomeza agira ati “Abaturage rero bakwiye kujya babyitabira kuko ni ingirakamaro kugira ngo serivise z’ubuzima mu kwivuza zigere kuri buri wese ku buryo bwihuse, ni uko tugomba kwitabira kwishyura mituweli.”

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Masaka, Nduwayezu Alfred,  ashimira abaturage babafashije kwesa umuhigo wo gutanga mituweli, asaba n’abandi kujya babigira ibyabo bakabikora hakiri kare.

Agira ati “Dukora uko dushoboye tukibutsa abaturage bacu kugira ngo bajye bitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza, kuko indwara ntiteguza. Turakorana n’amasibo n’amatsinda umuntu abibutsa kwishyira hamwe no kwishyura mituweli kare.”

Senateri Havugimana Emmaneul, na we wifatanyije n’abatuye Umurenge wa Masaka, agaruka ku byiza byo gutanga ubwisungane mu kwivuza “Mutuelle de Sante” akanibutsa ko buri wese akwiye kuyitanga kuko n’ubwo atarwara hari abandi ifasha.

Agira ati “Mituweli ni ubufatanye ntabwo dukwiye kugira imyumvire ngo narayishyuye umwaka ushize none warangiye ntarwaye… Ushobora kuba utararwaye ariko wavuje abandi kuko nawe uramutse urwaye abandi na bo barakuvuza. Ntabwo wari ukwiye kwireba ho gusa, ahubwo wari ukwiye kumva inyungu zirimo kugira ngo utange mituweli ubashe gufasha n’abandi kugira ngo buri wese agire ubuzima bwiza.”

Masaka ni umwe mu mirenge 10 igize Akarere ka Kicukiro, ugizwe n’utugari 6, kandi twose twaje mu myanya ya mbere twiza mu kwishyura Mituweli neza mu  mwaka wa 2025-2026 mu karere kose kagizwe n’utugari 41.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Régis Rugemanshuro, yemeza ko umwaka wa 2025 usize umutungo wayo wikubye kabiri mu myaka itanu ishize ubu ukaba ari Miliyari...

Amakuru

Itsinda ry’abahanga mu bwubatsi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bafatanyije na bagenzi babo bo muri Jamaica  (JDF) mu mirimo  yo gusana ibyangijwe n’ibiza mu...

Amakuru

Serumogo Ally wakiniraga Rayon Sports na Shaban Hussein Tshabalala wakiniraga Musanze FC batangajwe nk’abakinnyi bashya ba El Merriekh FC Bentiu. Bibaye  nyuma y’uko Serumogo...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities