Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Umusaruro Wa RSSB Ukomeje Kwiyongera

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Régis Rugemanshuro, yemeza ko umwaka wa 2025 usize umutungo wayo wikubye kabiri mu myaka itanu ishize ubu ukaba ari Miliyari Frw 3000,2.

Yatangaje ko uwo mwaka inyungu y’uru rwego yageze kuri Miliyari Frw 413 mu mwaka ushize wa 2025.

Yabigarutseho kuri uyu wa 20 Mutarama 2025 ubwo yaganiraga n’Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage.

Rugemanshuro ati : “Urwunguko rwageze kuri Miliyari Frw 413 bingana na 15,6%. Hari urugendo rwagenzwe kugira ngo tugere aho turi uyu munsi.”

Avuga ko hari ishoramari ryakozwe ritari rifite inyandiko z’ishoramari ariko mu mpinduka nyinshi zabaye kugira ngo urwego rubashe gukora hari ibyagezweho.

Yagaragaje ko kuri ubu hahindutse imikorere ya RSSB n’abakoresha, abakozi n’abagenerwabikorwa ndetse n’umusanzu w’abanyamuryango urazamuka ari nako hazamuka ibigenerwa abagenerwabikorwa.

Mu myaka itanu ishize umusaruro mbumbe wa RSSB wavuye kuri miliyari 1000,5 Frw ukaba warageze kuri miliyari 3000,2 Frw.

Yanagaragaje ko hahindutse uburyo abakoresha babona amakuru ku misanzu yabo ibatangirwa hifashishijwe ikoranabuhanga kandi ko hagiye gushyirwa imbaraga mu kugaruza imisanzu itaratanzwe n’abakoresha.

Mu mwaka wa 2025, RSSB yari iberewemo ibirarane bingana na Miliyari Frw 27,9 birimo Miliyari Frw 16 z’ibigo bya Leta na Miliyari Frw 11 z’abikorera. Muri byo Leta yishyuye miliyari 2 Frw gusa mu gihe abikorera bishyuye Miliyari Frw 9.

Rugemanshuro yavuze ko urebye ishoramari n’uko urwego rwa RSSB ruhagaze, nta mpungenge z’uko rwazabura ubushobozi bwo kwishyura abanyamuryango barwo.

Ati “Reka ntange icyizere gikomeye cy’uko Urwego rwa RSSB rufite ubushobozi buhagije bwo kwishyura abanyamuryango barwo mu gihe kiri imbere cyose. Nta mpungenge y’uko ubwo bushobozi butazaboneka.”

Yakomeje ati “Ndabamenyesha ko aho turi ni heza kandi n’ingamba zari zarashyizweho mu ishoramari zagezweho.”

Uyu muyobozi yasobanuye ko ishoramari rya RSSB riri mu bintu bitandukanye aho nibura 40% by’umutungo wayo uri mu mpapuro mpeshamwenda, 15% ni amafaranga ari muri za banki kugira ngo urwego rubashe gukomeza gukora no kwishyura abanyamuryango barwo.

Hari kandi ishoramari rya 20% riri mu bikorwa by’ubucuruzi, 14% byashyizwe mu bikorwa by’ishoramari rigamije iterambere bijyanye n’icyerekezo cy’igihugu na 11% mu bijyanye n’imishinga yo kubaka inzu n’ibibanza ari na byo usanga abantu benshi bazi.

Yongeye kugaragaza ko ishoramari rya RSSB rijyanye n’icyerekezo cy’igihugu aho nibura 95% by’ishoramari ryayo riri mu Rwanda.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities