Munezero Jeanne d’Arc
Guverinoma y’u Rwanda yongereye imyaka itatu umushinga PRISM ndetse inongeramo miliyoni 25$ kugira ngo ukomeze guteza imbere Abanyarwanda binyuze mu buhinzi n’ubworozi.
PRISM ifasha abaturage benshi binyuze mu kubaha amatungo magufi ndetse no kubaka ibikorwaremezo biyerekeyeho nk’amavuriro y’amatungo, amasoko yayo ndetse n’amabagiro.
Ni umushinga wateguwe na Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, IFAD, binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.
Uyu mushinga watangiye mu 2020/2021 utangirira mu turere 15 turimo Ruhango, Huye, Gisagara, Nyaruguru, Nyamagabe, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Nyabihu, Ngororero, Musanze, Burera, Gicumbi, Gakenke na Rulindo.
Kubera ko wari kurangiza imirimo yawo muri Nzeri 2026, ugiye kongererwa imyaka itatu wongerwemo miliyoni 25$ ziyongera kuri 45$ watangiranye.
Umuyobozi w’umushinga PRISM ukorera mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), Nshokeyinka Joseph, avuga ko mu byo bishimira uyu mushinga wagezeho, harimo gufasha abaturage kuva mu bukene bagatera imbere binyuze mu kubaha amatungo magufi arimo inkoko, ihene, intama n’ingurube.
Agira ati “Tumaze kugira abaturage ibihumbi 33 bamaze kugerwaho n’umushinga barimo ababonye amatungo magufi n’abandi bitura. Ikindi twubatse amavuriro y’amatungo cumi n’atanu mu turere twose dukoreramo, twubaka amasoko y’amatungo magufi cumi n’atanu. Twanubatse amabagiro y’ingurube ajyanye n’igihe mu gufasha abaturage aho byagabanyije kurya inyama z’ingurube zidapimye.’’
Nshokeyinka yavuze ko mu bindi bishimira ari uko bafatanyije na Leta mu kwigisha ababyeyi kugaburira abana babo indyo yuzuye binyuze mu matsinda bagiye bakora ndetse ababyeyi babasha kubona amagi umunsi ku munsi.
Agira ati “Kugeza uyu munsi tugeze kuri 98% mbere y’uko muri Nzeri 2026 uyu mushinga. Icyakora ntabwo uzahagarara kuko bimaze kugaragara umusaruro watanze Leta yacu yakoranye n’abafatanyabikorwa ibasha kongera kubona andi mafaranga agiye gushorwamo ku buryo mu ngengo y’imari y’umwaka utaha tuzakomeza ibikorwa.’’
Nshokeyinka akomeza avuga ko babonye miliyoni 25$ azakoreshwa mu myaka itatu iri imbere mu kongera imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo bitandukanye no mu gufasha abandi baturage mu kwikura mu bukene.
Amafaranga azakoreshwa mu baturage bashya kugira ngo biteze imbere bahabwa amatungo magufi, kubaka amavuriro y’amatungo arindwi mashya, amabagiro y’ingurube mu turere two mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse no kuvugurura icyororo cy’ihene.
Bamwe mu baturage bagize amahirwe no gufashwa n’uyu mushinga bo muturere dutandukanye ukoreramo bemeza ko wabagiriye akamara kuko babashije kwikura mu bukene ubu nabo baka babasha gufasha abandi.

Nizeyimana Louise utuye mu kagari ka Nyarunyinya, Umudugudu wa Kamasambu,we yahawe ingurube. Avuga ko yabayeho igihe kinini akennye cyane.
Agira ati “Mbere y’uko umushinga PRISM umfasha narimbayeho nabi, hamwe no kuba nagira icyo nigurira byari bigoranye.”
Avuga ko yari umutwaro kuri leta kuko nta mituweli yabashaga kwigurira ndetse no kurya yacaya inshuro, ariko ubu na we abasha gufasha abandi ndetse yiyubakiye n’inzu yo kubamo.
Agira ati “Njyewe aho igihe kigeze sinkiri mu bakene cyane, maze gutera imbere. Sinkiri uwo gufashwa na leta, kuri buri kimwe nk’uko byahoze. Iyo umuntu abasha kwigurira mituweli, kwishyurira abana babiri amashuri, nkabagaburira; sinkitega amaboko, nkaba nariyubakiye aho kuba. Yewe sinkinateza leta ibibazo.”

Turikumwe Eric ufite ubumuga bw’ingingo na we yahawe inkoko. Agira ati “Umushinga PRISM wampaye inkoko icumi nzishyira mu rugo, ni zo zambereye umusingi wo kwikura mu bukene no kuva mu mirire mibi ku bana banjye . Ubu mbasha kwigurira icyo nshatse, kwishyurira abana ntawe nsabye, kuko mbere nahoraga mpanganye n’ubuyobozi; ari njyewe wakuye abana mu ishuri kubera kubura ubwishyu no kutishyura mituweli, ariko ubu mba mu bambere mu bayishyura. Murumva ko ntakiri umukene cyane wo gufashwa na leta.”
Imanikunze Djanati na we ni umucuruzi ucururiza bw’inkoko muri iri soko rya Kabaya. Arazirangura akazijya i Rubavu. Avuga ko mbere ritarubakirwa byabagoraga kubona inkoko zo kurangura kuko buri wese yacururizaga aho abonye.
Agira ati “Kubaka isoko byaradufashije cyane… Ubu usanga hari abacuruzi benshi ukabasha guhitamo igicuruzwa ushaka… Mbere wasangaga bigoye, babaga batagaranye utazi aho wabakura kuko babaga bari ku muhanda. Imvura yaragwaga bikaba ikibazo… Bamwe mu bacuruzi batari inyangamugayo baribaga… Ubu nta kibazo tukigira kuko abacuruza ababa barihamwe, ukabasha guhitamo itungo wishimiye.”












































































































































































