Komisiyo Ishinzwe Imisifurire muri Federasiyo y’umupira w’amaguru mu Rwanda , FERWAFA, yanzuye ko umusifuzi Karangwa Justin wanze igitego APR FC yatsinze Rutsiro FC akavuga ko cyarimo kurira ahagaritswe mu akazi mu guhe cy’ibyumweru bine.
Hari mu mukino wabaye tariki 01, Ugushyingo, 2025 ubera i Rubavu kuri Stade Umuganda, ukaba wararangiye APR FC inganyije na Rutsiro igitego kimwe ku kindi
Umusifuzi wo ku ruhande Karangwa Justin ngo yakoze ikosa ryo kwanga igitego cya APR FC cyatsinzwe na William Togui ku mupira wari uhinduwe na Hakim Kiwanuka, we yemeza ko habayemo kurarira.
Si we musifuzi uhagaritswe muri iki gihe kubera amakosa kuko Ishimwe Jean Claude ’Cucuri’, Kwizera Olivier n’abandi nabo byababayeho mu minsi mike ishize.
Inzego z’ubuyobozi bwa Komisiyo y’imisifurire na FERWAFA muri rusangebuvuga ko buzakomeza gufata ingamba zo guhugura abatoza no kureba uko ikoranabuhanga bita VAR ryajya rifasha abasifuzi mu kazi kabo rikabunganira aho amaso yabo atashoboye kugeza neza imboni.
Ibaruwa yandikiwe Karangwa Justin nk’uko Kigali Today yayitangaje:
Kigali ku wa 05, Ugushyingo, 2025
Ref:1004/FERWAFA/2025
Bwana KARANGWA JUSTIN
jukarangwa@gmail.com
IMPAMVU: GUHAGARIKWA IGIHE CY’IBYUMWERU BINE.
Bwana KARANGWA JUSTIN,
Mpereye k’umukino wasifuye mu cyiciro cya mbere mu bagabo (Rwanda Premier League) wahuje RUTSIRO FC vs APR FC ku wa 01/11/2025 kuri Stade ya Rubavu, aho k’umunota wa 77 wasifuye ko umukinnyi wa APR FC yaraririye (offside) kandi nta kurarira kwari kurimo, mubuza ikipe ya APR FC gutsinda igitego.
Hagendewe kubyemezo bya komisiyo y’imisifurire yateranye ku wa 04/11/2025.
Tukwandikiye tukumenyesha ko ubaye uhagaritswe igihe cy’ingana n’ibyumweru bine(4), nkuko itegeko rigenga imisifurire “règlement d’arbitrage” ribiteganya.
Ukaba kandi ushishikarizwa gukomeza gukora imyitozo kugira ngo uzagaruke ufite umusaruro mwiza cyane.
Mugire amahoro.
FEDERATION RWANDAISE DE FOOTBALL, FERWAFA
Richard MUGISHA
Umunyamabanga Mukuru w’agateganyo












































































































































































