Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Kamena 2022 mu Karere ka Rubavu, umusirikare wa DRC yarasiwe ku kubata bw’u Rwanda arapfa.
Abanyarwanda barasabwa gutuza muri iyi minsi hari ibikorwa bifatwa nk’ubushotaranyi, bukorwa n’abaturage bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Umusirikare wa RDC yinjiye ku butaka bw’ u Rwanda ku mupaka muto uzwi nka petite barrieer mu karere ka Rubavu yitwaje imbunda yo mu bwoko bwa AK 47, akomeretsa abapolisi 2 b’u Rwanda igikorwa na we yaburiyemo ubuzima nyuma yo kuraswa n’inzego zishinzwe umutekano w’u Rwanda.
Ibi bije bikurikira imyigaragambyo ya hato na hato ikorwa n’abaturage bo mujyi wa Goma bakunze kugaragara kuri uyu mupaka batera amabuye mu Rwanda.
Ahereye kuri ibi, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma Alain Mukuralinda agananira n’itangazamakuru yasabye abanyarwanda gutuza bagakomeza ibikorwa byabo bya buri munsi, birinda kurangazwa n’ibyo bikorwa bigamije ubushotoranyi bikorwa n’abaturage b’igihugu cy’abaturanyi cya Kongo.
Ibi bikorwa bifatwa nk’ubushotoranyi kandi byabaye mu minsi ishize harimo ibisasu byatewe n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Kongo mu Murenge wa Kinigi, mu karere ka Musanze, Akarere ubusanzwe kazwiho ibikorwa by’ubukerarugendo bw’Ingagi zo mu Birunga.
Ibi ariko nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB, Zephanie Niyonkuru ngo ntacyo byahungabanijeho ubukerarugendo busanzwe buhakorerwa.
Kuri Leta y’u Rwanda ngo izakomeza gushyira imbere ibiganiro mu gukemura ibibazo biri hagati y’u Rwanda na DRC, nkuko bitangazwa na Prof Nshuti Manasseh n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.
Mu minsi ishize ingabo z’ u Rwanda zatangaje ko inkiko z’ u Rwanda zirinzwe neza kandi u Rwanda rurinzwe ndetse ko rufite umutekano usesuye haba mu gihugu imbere no ku mipaka.
Panorama









































































































































































