Mu gihe mu muco w’abanyarwanda ndetse no mu ntambara zinyuranye zagiye zivugwa mu mateka cyaraziraga kwica abagore n’abana. Gasigwa Léopold Umwanditsi akaba n’umuyobozi wa Filime mpamo, agiye kumurika filime yise “Urantokoza” yerekana uburyo abagore n’abana bishwe urubozo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Nk’umuntu wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, Gasigwa Leopold, muri iyi filime ye imara isaha n’iminota 20, yagerageje gukusanya ibimenyetso simusiga bigaragaza uburyo Interahamwe zagiye zifata abagore n’abakobwa ku ngufu ndetse zijungunya abana mu byobo babatemye bamwe bagihumeka.
“Urantokoza” igizwe n’ubuhamya butandukanye bwa bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi banyuze muri iyo nzira y’umusaraba, bamwe mu bayikoze barimo ahanini abayobozi bo nzego z’ibanze, abaturage basanzwe, na bamwe mu ngabo zabohoye igihugu. Abo bose bafite ubuhamya bufatika cyane ndetse bukora ku mutima w’umuntu uwufite kandi utakwishimira na busa Jenoside aho iva ikanagera.
Mu buhamya bw’abo bahoze ari abayobozi bibanze muri Leta y’abicanyi bavuga ko mu gihe barimo bica abantu, bumvaga bari mu murongo mwiza ngo kuko babwirwaga ko mu gihe batarwanyije Inkotanyi zizabica.
Umwe ati “Twigishwaga ko tugomba kwica Inyenzi nk’uko twabivugaga icyo gihe, kuko abayobozi bakuru b’igihugu batubwiraga ko Umututsi wese ari Inyenzi ndetse tukanategekwa gushishikariza abaturage kwica icyitwa Umututsi wese…”
Ku ruhande rumwe, muri aba batanga ubu buhamya muri filime “Urantokoza” harimo abarangije igihano cyabo basaba imbabazi ku byaha bakoze, ubu bakaba barasubiye muri sosiyete kandi babanye neza n’abandi banyarwanda harimo n’abo bahemukiye.
Ku rundi ruhande, harimo n’abandi bayobozi bishe abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakiri mu magereza, ariko bakaba bemera uruhare bagize mu gushishikariza rubanda gukora jenoside. Bemera ibyaha ariko bakanabisabira imbabazi mu gihe bagikomeje ibihano.

Muri “Urantokoza” na none, inzobere mu bumenyamwuntu n’uburezi zerekana ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo byagize ingaruka zikomeye ku bantu bayibonye, higanjemo abari abana bato muri icyo gihe.
“Urantokoza” igamije kugaragaza uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yibasiye cyane abana n’abagore, izamurikwa kumugaragaro bwa mbere ku itariki ya 4 Ugushyingo 2022 mu mujyi wa Kigali. Iyi filime yatangiye gukorwa mu 2018, izashyirwa ku isoko nyuma y’iminsi 100 yo Kwibuka29, mu 2023.
Izina “Urantokoza”, Gasigwa Leopold yahaye iyi filime mpamo, yarikomoye ku buhamya bwatanzwe mu Kwibika Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yari yagiye kwifatanya n’inshuti ze mu karere ka Kamonyi. Ubwo buhamya havuyemo ijambo ryamukoze ku mutima “Urantokoza”, imvugo yakoreshejwe n’abana batabwe bareba, itaka ryabagwa mu maso bakagira bati “Urantokoza”.
Uretse Urantokoza yatangiye kumurikwa mu ku wa 31/10/2022 ubwo yerekwaga Abanyamakuru, Gasigwa Leopold yanditse kandi ayobora izindi Filime Mpamo zirimo “Izingiro ry’Amahoro 2013”; “L’Abces de la Verite 2014”; “Miracle and the Family 2017”; na “Doctor Tito Rutaremara” zose zivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Gaston Rwaka













































































































































































