Connect with us

Hi, what are you looking for?

Akarere

Urubyiruko rwa EAC rusabwa kugira uruhare rufatika mu kurwanya ruswa

Hon. Clément Musangabatware, President, EAPNAC

Panorama

Urubyiruko rwo mu bihugu byibumbiye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba hamwe n’uro ku Isi yose, rusabwa kugira uruhare rukomeye mu kurwanya ruswa no kuradura imizi yayo, himakazwa imiyoborere myiza ishingiye ku gukorera mu mucyo n’ubutabera.

Ku itariki ya 9 Ukuboza buri mwaka, isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa. Ni muri urwo rwego Ihuriro ry’Abadepite bo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba barwanya ruswa (EAPNAC) bifatanyije n’isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Ruswa, bahurira ku nsanganyamatsiko ishimangira uruhare rukomeye rw’urubyiruko mu kwimakaza imiyoborere ishingiye ku mucyo n’ ubutabera.

Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2022, muri Afurika y’Iburasurazuba, Urubyiruko rwasgeraga kuri miriyoni 140. Kubera uyu mubare munini kandi ufite imbaraga zo gukora, hashingirwa ku mpamvu eshatu zituma urubyiruko rugomba kwibandwaho mu kurwanya ruswa.

Izo mpamvu ni uko (i) Ruswa yangiza uburezi, yambura urubyiruko amahirwe y’akazi, igasenya icyizere mu nzego za Leta. (ii) Ni rwo mbaraga z’ejo hazaza – rukubiyemo ubukungu, imbaraga z’umurimo n’abayobozi b’ejo bazazamura imiyoborere myiza n’iterambere ry’abaturage, kandi (iii) ni rwo rufite imbaraga mu ikoranabuhanga mu kugaragaza amakosa, kongera gukorera mumucyo no gutanga amakuru mu buryo bwihuse.

Perezida wa EAPNAC, Hon. Musangabatware Clement, agaruka ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka, igira iti “Guhuriza hamwe Urubyiruko mu Kurwanya Ruswa: Kubaka Indangagaciro z’Ejo Hazaza.”

Agira ati “Ruswa ikomeje kuba imbogamizi ku mahoro, iterambere n’imibereho myiza. Urubyiruko rwabigaragaje mu irushanwa mpuzamahanga ry’abanditsi mu 2024, aho rwasobanuye uko ruswa yangiza ireme ry’uburezi, igabanya serivisi z’ubuvuzi, igahinyuza amahirwe yo kubona akazi, ndetse ikangiza icyizere mu butabera.”

EAPNAC ishimangira ko kubaka indangagaciro z’ejo hazaza bigomba gukorwa binyuze mu guteza imbere uruhare rw’urubyiruko, gukomeza inzego z’imiyoborere, no kurengera abatanga amakuru ku byaha bya ruswa.

Akomeza agira ati “EAPNAC, yashyizweho n’Inteko Ishinga Amategeko y’Afurika y’Iburasirazuba (EALA) mu 2024, yiyemeje kongera imbaraga mu kunoza imikorere y’Inteko no kuvugurura amategeko arwanya ruswa, no kwimakaza umuco wo kutihanganira ruswa mu karere.

Kuri uyu munsi, EAPNAC irahamagarira Leta, abikorera, inzego z’akarere, amashuri, sosiyete sivile, ndetse cyane cyane urubyiruko kuba ku isonga mu kurwanya ruswa. Dufatanye twubaka Afurika y’Iburasirazuba iyobowe n’ubunyangamugayo, demokarasi n’iterambere rirambye.”

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Murangira B. yatangaje ko kugeza ubu ataramenya cyangwa ngo abe yarigeze yumva indirimbo y’umunyarwenya n’umuhanzi uzwi kw’izina rya G Taff,...

Ikoranabuhanga

Jackson Kwizera Abafatanyabikorwa bagira uruhare mu guteza imbere urwego rw’ubuzima bakomeje gutanga ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu buvuzi. Muri bo harimo gahunda ya IMPALA ibinyujije...

Football

Panorama Sports Abakinnyi batanu b’ikipe y’igihugu y’abagore ya Iran bakina umupira w’amaguru bahawe ubuhungiro muri Australia nyuma yo kuva mu mwiherero w’ikipe yabo wari...

Ubuzima

Jackson Kwizera Abantu benshi bazi ko bicarbonate de soda cyangwa Baking Soda y’ifu ikoreshwa mu guteka cyane cyane mu migati n’ibindi biribwa. Ariko se...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities