KigaliPanorama Sports
Umunyamerika Walter Ray Allen Jr wakanyujijeho muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA) yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, anunamira inzirakarengane ziharuhukiye.
Allen Junior w’imyaka 49 n’umuryango we batambagizwa ibice bigize Urwibutso rwa Kigali, anasobanurirwa amateka y’uburyo umugambi wa Jenoside wacuzwe, ukanashyirwa mu bikorwa. Yaneretswe uko u Rwanda rwongeye kubaka ubumwe bw’abarutuye nyuma y’amateka rwanyuzemo.
Walter Ray yageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku Gatanu tariki ya 18 Nyakanga 2025 ari kumwe n’umuryango we yitabiriye gahunda za NBA Africa no kubakorera ibiruhuko.
Allen ni umwe mu bakinnyi beza babayeho mu gutsinda amanota atatu, kuko mu myaka 18 yakinnye muri NBA yatsinze agera ku 24,505, bimushyira ku mwanya wa gatatu kugeza ubu, inyuma ya Stephen Curry na James Harden.
Walter Ray Allen waretse gukina mu 2016 yakiniye amakipe ya Milwaukee Bucks mu 1996 yakiniye kugeza mu 2003,Seattle SuperSonics kugera 2007, nyuma ajya muri Boston Celtics batwarana Igikombe cya Shampiyona mu 2008.
Yayivuyemo mu 2012 ajya muri Miami Heat naho yegukana Igikombe cya Shampiyona mu 2013. Muri iyi mikino ya nyuma, yibukirwa cyane ku manota atatu yatsinze mu mukino wa gatandatu.














































































































































































