William Ruto wari umaze imyaka 10 ari Visi Perezida wa Kenya ni we watsinze amatora yo kuyobora iki gihugu, ahigitse Raila Odinga n’abandi bakandida bari bahanganye.
Aya matora yabaye ku wa 9 Kanama 2022, kuva icyo gihe abaturage ba Kenya bari bategereje kumenya Umukuru w’Igihugu ugomba gusimbura Uhuru Kenyatta wari umaze imyaka 10 kuri uwo mwanya.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Kanama 2022, ni bwo hatangajwe ibyavuye mu matora. William Ruto ni we watorewe kuba Perezida wa Kenya asimbuye Uhuru Kenyatta, akaba abaye Perezida wa Gatanu wa Kenya n’amajwi 50.49%, atsinze Raila Odinga bari bahatanye we wagize amajwi 48.58%.
Mu masaha yabanje, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Kenya, Wafula Chebukati, yatangaje ko Ruto ari we watowe ariko umwungirije Juliana Cherera yabwiye itangazamakuru ko we n’abandi bakomiseri batatu batemeranya n’ibyavuye mu ibarura ry’amajwi.
Na mbere y’uko amajwi atangazwa, abakandida babiri ni bo bahabwaga amahirwe, ari bo Visi Perezida William Ruto na Raila Odinga wabaye Minisitiri w’Intebe.
Abandi bakandida baza inyuma mu mahirwe ni David Mwaure Waihiga we wamaze no gutangaza ko yemeye ko yatsinzwe amatora, ahubwo avuga ko ashyigikiye Ruto. Umukandida wa kane ni Prof. George Wajackoyah, we watangaje ko afite icyizere ko agomba gutsinda amatora.
Perezida utorwa agomba kuba yagize amajwi arenga 50 ku ijana by’abaturage batoye bose, ndetse nibura mu ntara 24 muri 47 zigize Kenya, akaba yarabonyemo amajwi 25%.
Panorama












































































































































































