Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

10 Mata 1994: Imibiri n’inkomere 10,000 batoraguwe mu mihanda ya Kigali

Mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal byaguyemo abarwayi batari bake bishwe n'ibisasu biremereye byaterwagayo n'abasirikare bo mu mutwe w'ingabo zirinda umukuru w'igihugu.

Uyu ni umunsi wa kane w’icyumweru k’icyunamo, cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyi Jenoside yabaye mu gihe cy’iminsi ijana gusa, ihitana abarenga miliyoni. Umunsi ku wundi, hari ibikorwa by’ubuginzi bwa nabi byabaga, ari yo mpamvu hari n’ibyabaye by’ubugome ku wa 10 Mata 1994, imyaka 26 irashize.

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG, igaragaraza ibikorwa by’ubugome byakozwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ku wa 10 Mata 1994. Kuri uwo munsi, imibiri ivangavanze n’inkomere, bagera ku 10,000 batoraguwe mu mihanda ya Kigali maze bajyanwa mu bitaro binyuranye.

Kuri uyu munsi kandi, CNLG ivuga ko Abatutsi bagera ku 10,000 biciwe kuri Kiliziya ya Ruhuha no mu nkengero zayo, hari muri komini Ngenda, muri Bugesera.

Ku wa 10 Mata 1994 kandi, Interahamwe zo muri Komini Ngororero na Giciye ku Gisenyi, zishe Abatutsi barenga 14,500 bari bahungiye ku Ngoro ya Muvoma (MRND Palace). Harokotse abantu babiri gusa. Na none kandi Abatutsi bari bahungiye ku Bitaro bya Kiziguro mu Karere ka Gatsibo barishwe kuri uwo munsi.

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, igaragaza ko kuri uyu munsi abasirikare barindaga Perezida Habyarimana, barashe ibisasu bikomeye ku Bitaro Byitiriwe Umwami Fayisali i Kigali bica abarwayi 29, abandi bagera kuri 70 barakomereka. Hishwe kandi Abatutsi bari bahungiye ku biro bya Komine Gashora no muri ISAR Karama.

Ikindi ni uko ku wa 10 Mata 1994 Abatutsi 7,564 biciwe kuri Kiliziya Gatolika i Gahanga, muri Komini Kanombe, abarenga 2,522 bicirwa i Karembure, muri Gahanga.

Ibitero byabishe byabaga biyobowe na Asisita Burugumesitiri wa Komini Kanombe n’abapolisi ba Komini, ndetse n’uwari Konseye wa Segiteri Gahanga wari waravuye mu gisirikare, hamwe n’abasirikare bari barinze ikiraro cya Kanzenze n’abari ku musozi wa Rebero barindaga RADAR.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yibukwa uyu munsi, yabaye amahanga arebera, mu gihe Isi yose yari yaravuze ngo “Ntibizabaho Ukundi/Never Again” ishaka kuvuga ko nta Jenoside izongera kubaho.

Nyuma y’iyi Jenoside, n’ubwo benshi muri aba yabaye barebera, bumvaga ko u Rwanda rutazongera kubaho, ariko ruriho, rwariyubatse kandi rurakomeje. Insanganyamatsiko yo #Kwibuka26, igira iti: “Kwibuka Twiyubaka”.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities