Ibihe byiza mwe mwese tubana umunsi ku wundi mu makuru tubagezaho, nizere ko mwiriwe neza. Aya ni amwe mu makuru yaranze iki cyumweru dusoje:
Muri iki cyumweru dusoje, Perezida Paul Kagame yavuze ko igihe kinini yamaze atagaragara mu ruhame, abantu bagatangira kugira impungenge ku buzima bwe, byatewe n’uko yari yarafashe umwanya wo kuruhuka no kumarana igihe kinini n’abuzukuru be.
Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, kijya hanze ku wa Gatanu tariki 3 Mata 2026.
Muri iki kiganiro umunyamakuru yibukije Perezida Kagame ko muri Kamena mu 2025 hari igihe yamaze ibyumweru bitatu atagaragara mu ruhame, abantu batangira kugira impungenge ku buzima bwe.
Ati “Muri Kamena umwaka ushize mwamaze ibyumweru bigera kuri bitatu mutajya ahagaragara havugwa ibintu byinshi cyane cyane ku bijyanye n’ubuzima bwanyu, kugeza aho Guverinoma ibitanzeho umucyo. Mujya mwumva impamvu byaba byarahangayikishije abantu?”
Mu gusubiza, Perezida Kagame yavuze ko ashobora gufata igihe runaka ari kumwe n’abuzukuru be, kandi ko ibyo bidakwiriye kuba ikibazo.
Ati “Kubera iki ibyumweru bitatu by’ikiruhuko n’abazukuru banjye bikwiye kuba ikibazo? Nakabaye narafashe ukwezi. Wenda ni byo abantu ntabwo babimenyereye.”
Yakomeje avuga ko ubuzima bwe buhagaze neza, ndetse kurenza ubwa benshi mu bo banganya imyaka y’ubukure.
Ati “Reka mbabwire ikintu kimwe, nufata abantu tungana 100 yaba abo mu Bufaransa, muri Amerika, mu Bwongereza n’ahandi nanjye mukanshyiramo, hanyuma mukareba uko ubuzima bwabo buhagaze, muzabona ko nzaza mu 10 ba mbere bameze neza. Ibyo bikwiye kubamara impungenge. Sinzi uko ejo bizaba bimeze cyangwa mu myaka itanu, 10 iri imbere ariko ubu rwose meze neza.”
Nanone kandi muri iki cyumweru, Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubufatanye bwa Afurika y’Iburasirazuba wa Tanzania, Mahamoud Thabit Kombo, ibiganiro byabo byibanda ku gushimangira umubano uhamye usanzwe hagati y’u Rwanda na Tanzania.
U Rwanda na Tanzania bifitanye umubano ukomeye mu ngeri zinyuranye zirimo ay’ubufatanye mu ikoranabuhanga n’itumanaho. Ibihugu byombi byanasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, uburezi n’amabwiriza agenga ibijyanye n’imiti.
U Rwanda na Tanzania bisanzwe bifatanya mu bikorwa byiganjemo ubucuruzi cyane ko uretse kuba Abanyarwanda bakoresha icyambu cya Dar es Salaam, hari n’ibicuruzwa biva mu Rwanda bijyanwa gucuruzwa muri Tanzania.

Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubufatanye bwa Afurika y’Iburasirazuba wa Tanzania
Inama y’abaminisitiri yayeranye muri iki cyumweru ku wa 2 Mata, nayo yafatiwemo ibyemezo bitandukanye aho yemeje imyanzuro itandukanye igamije guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda no kwitegura ibikorwa by’ingenzi by’igihugu.
Mu by’ingenzi byaganiriweho harimo imyiteguro yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho biteganyijwe gutangira ku wa 7 Mata kugeza ku wa 13 Mata 2026. Iyo nama yashimangiye ko ibikorwa byo kwibuka bizakorwa mu cyubahiro no mu mutuzo, hibandwa ku kuzirikana amateka no gukomeza urugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yanakanguriye Abanyarwanda bose kwirinda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera, ndetse igashimangira ko ari inshingano rusange zo kubaka ubumwe, ubusugire n’iterambere by’igihugu.
Mubukungu, iyi Nama y’Abaminisitiri yagarutse ku kibazo cy’ibiciro ku masoko mpuzamahanga, cyane cyane ku ifaranga n’ibikomoka kuri peteroli, isaba inzego zibishinzwe gukomeza gukurikirana uko bihagaze no gufata ingamba zigamije kugabanya ingaruka ku baturage.
Muburezi, hemejwe impinduka zigamije kunoza ireme ry’uburezi n’imikorere y’inzego zibishinzwe, hagamijwe kongera ubumenyi n’ubushobozi bw’abanyeshuri ku rwego mpuzamahanga.
Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama kandi harimo gushyiraho abayobozi bashya mu nzego zitandukanye zirimo Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere ubufatanye (RCI) n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), hagamijwe kunoza imikorere n’itangwa rya serivisi.

Inama y’Abiminisitiri yateranye ku wa 2 Mata 2026 iyobowe na Perezida Paul Kagame
Byongeye kandi, muri iki cyumweru, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, yashimiye u Rwanda uko rwakiriye neza amatsinda abiri ya FIFA Series 2026.
Kuva tariki ya 26 kugeza kuya 30 Werurwe 2026, i Kigali haberaga imikino ya gicuti ya FIFA Series yahuje ibihugu umunani byo ku Migabane y’Isi itandukanye. Iyi mikino yarangiye, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yegukanye igikombe mu itsinda rya mbere na Aruba mu rya kabiri.
Nyuma y’iyi mikino, Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yashimiye u Rwanda uko rwakiriye iri rushanwa, ati: “Mbega icyumweru cyiza cy’umupira w’amaguru mu Rwanda. Mwarakoze gutegura no kwakira amatsinda abiri ya FIFA Series 2026.”
“Twishimiye umushinga wa FIFA Arena watangirijwe mu ishuri ryisumbuye rya Kagarama ushimangira gahunda yo kugira ibikorwaremezo byiza. Umupira w’amaguru usaba ibikoresho byiza ari yo mpamvu twatangije undi mushinga wa “Boots for All.”
Uyu muyobozi yishimiye n’imishinga itandukanye iri shyirahamwe ryakoze mu Rwanda muri iki cyumweru, agira ati: “Icya nyuma nishimiye kubona hatahwa hoteli nshya y’amakipe y’Igihugu y’abagabo, abagore ndetse n’amakipe y’abato yubatswe muri gahunda ya FIFA Forward.”
Infantino kandi yashimiye by’umwihariko Perezida Paul Kagame, agaragaza ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa mwiza wa FIFA.

Perezida w’Impuzamashirahamwe ku isi FIFA yashimiye U Rwanda by’umwihariko Paul Kagame
Muri iki cyimweru, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), ku bufatanye n’ibigo byohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi, byitabiriye imurikagurisha ryabyo riri kubera i Londres mu Bwongereza.
Ni imurikagurisha rizwi nka ‘International Food & Drink Event 2026: IFE’ rimurikirwamo ibiribwa n’ibinyobwa. Ryitabirwa n’ibihugu bitandukanye byo ku migabane yose y’Isi mu mpera za Werurwe.
U Rwanda rwitabiriwe mu rwego rwo gukomeza kubungabunga, amasoko mu Rwanda no gushaka andi y’ibyoherezwaga mu Burasirazuba bw’Isi, aho ikirere kimaze igihe gifunze kubera intambara iri kubera muri Iran.

U Rwanda rwitabiriye imurikagurisha rya IFE
Nanone muri iki cyumweru, abaturage bo mu Karere ka Rubavu mu Mirenge ya Bugeshi na Mudende bakiriye abo mu miryango yabo babaga mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basubijwe mu buzima busanzwe barimo n’abahoze muri FDLR.
Mu bantu basezerewe mu kigo cya Mutobo ku wa 31 Werurwe 2026, bagera kuri 214, abarenga 160 ni abo mu Karere ka Rubavu gusa mu gihe abantu 33 ari abo mu murenge wa Mudende.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu Buzima busanzwe abahoze ari abasirikare, Nyirahabineza Valerie, yashyikirije uyu murenge abaturage bawo bavuye muri RDC, agaragaza ko ari ibintu bishimishije kuba bemeye gutahuka.
Nyirahabineza yasabye abakiri mu mashyamba ya Congo kurambika intwaro hasi bagataha mu Rwanda.

Nyirahabineza Valerie yasabye abakiri mu mashamba ya Congo kurekera aho bagataha
Mu bijyanye n’ibikomoka kuri peteroli, muri iki cyumweru, Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya lisansi yageze kuri 2303 Frw, aho yiyongereyeho 314 Frw, mu gihe litiro ya mazutu yageze kuri 2205 Frw, bivuze ko yiyongereyeho 257 Frw.
Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byaherukaga guhindurwa ku wa 4 Werurwe 2026, aho litiro ya lisansi yari kuri 1.989 Frw, mu gihe iya mazutu yageze yageze kuri 1.948 Frw
Itangazo ryashyizwe hanze ku wa 3 Mata 2026 rigaragaza ko kuva tariki 4 Mata saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo, hazatangira gukurikizwa ibiciro bishya ku bikomoka kuri peteroli.

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bikomeje gutumbagira
RURA yatangaje ko impinduka mu biciro zatumye hanavugururwa igiciro fatizo cy’ingendo mu bwikorezi rusange. Ibi biciro by’ingendo bizatangira kubahirizwa ku wa 6 Mata 2026.
Mu mu Mujyi wa Kigali umugenzi azajya yishyura 59,28 Frw kuri kilometero mu gihe abajya mu ntara, umugenzi azajya yishyura 41,58 Frw kuri kilometero.
Intambara ya Amerika, Israel na Iran imaze ukwezi itangiye yafunze umuhora wa Hormuz unyuramo 20% by’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa ku Isi buri munsi.
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva ku 3 Mata 2026 yabwiye abanyamakuru ko iki kibazo kiri kugira ingaruka ku bukungu bw’u Rwanda.
Ati “Kiriya kibazo kiri kugira ingaruka mu buhahirane Mpuzamahanga cyane cyane ku bijyanye n’ingufu n’ubwikorezi, bikaba byaramaze kugira ingaruka zigaragara ku biciro, ku isoko mpuzamahanga cyane cyane ku biciro by’ibikomoka kuri peteroli na gaz.”
Yasobanuye ko ku Rwanda iyi ntambara iri kugira ingaruka ku bicuruzwa byoherezwa mu mahanga aho zimwe mu nzira zamaze gufungwa zirimo nk’ibyoherezwaga muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Uburyo bwa kabiri ni ubujyanye n’ibyo rutumiza mu mahanga, aho ibiciro byazamutse ku isoko mpuzamahanga bityo no mu Rwanda bitazabura kuzamuka.

Ibiciro by’ingendo byaravuguruwe biraniyongera
Muri iki cyumweru, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène yasobanuye ko impamvu nyamukuru yatumye umwanya wagenewe igikorwa cyo kwibuka, ugirwa amasaha atarenga atatu, zishingiye ku kuba hari ibibazo abarokotse Jenoside bahura na byo bitewe no kumara igihe kirekire cyane muri ibyo bikorwa.
Dr. Bizimana yavuze ko mbere y’uko igihe igikorwa cyo kwibuka kimara kigabanywa hamwe n’andi mavugurura yakozwe muri rusange mu bijyanye no kwibuka, ibi bikorwa wasangaga hamwe bishobora kumara umunsi wose kandi bidakurikiriza gahunda isa.
Ati “Igikorwa cyo kwibuka cyari kirekire cyane kandi nta murongo uhamye gifite kuko hari aho bagikoraga hafi umunsi wose abandi bakarara ijoro ryose ry’ikiriyo. Ibyo wasangaga byateye ingorane z’umunaniro na wo ukajyana n’izindi ndwara nyinshi zirimo umuvuduko w’amaraso.”
Uwo muyobozi yagaragaje ko muri icyo gihe wasangaga ihungabana ari bwo ryiyongeraga cyane bituma hashyirwaho uwo murongo w’uburyo byakorwa kandi neza ariko bitabangamiye ababyitabiriye.
Kubera iyo mpamvu kwibuka byagenewe amasaha atarenze atatu byakabije ariko Dr. Bizimana agaragaza ko hari hamwe kubyubahiriza bigorana bitewe n’abatubahiriza igihe cyane ku gice cy’ubuhamya ariko agaragaza ko hari uko byajya bikorwa bikagenda neza.
Dr. Bizimana yongeyeho ko impamvu yatumye bagabanya iminsi yatangwagamo ibiganiro mu cyumweru cyo kwibuka ari uko basanze kubikora ikigoroba buri munsi byarateshaga agaciro icyo gikorwa mu buryo bamwe batamenyaga.

Dr. Bizimana yasobanuye impamvu yatumye bagabanya iminsi yatangwagamo ibiganiro mu cyumweru cyo kwibuka
Mubijyanye n’ingendo, muri iki cyumweru, Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ingendo bisimbura ibyari bimaze imyaka ibiri bikoreshwa. Izi mpinduka zije zikurikiye izamuka rikomeye mu mateka y’u Rwanda y’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli kuko bwa mbere, Lisansi na Mazutu byarenze 2000 Frw, kimwe kikagera kuri 2.303 Frw ikindi aba 2.205 Frw.
Mu Mujyi wa Kigali, umugenzi azajya yishyura 59,28 Frw kuri kilometero mu gihe mu Ntara, ari 41,58 Frw.
Mu Rwanda, ubu urugendo ruhenze kurusha izindi ni uruva i Nyabugogo rwerekeza i Kamembe ariko runyuze i Huye. Umugenzi yishyura 11.445 Frw.
Umugenzi uvuye i Nyabugogo agiye Pindura azajya yishyura 10.930 Frw mu gihe ubusanzwe yishyuraga 8.070 Frw.
Uvuye i Nyabugogo agiye i Kamembe ariko imodoka inyuze i Karongi azajya yishyura 10.296 Frw, naho uvuye i Muhanga agiye i Kamembe ariko anyuze i Huye yishyure 9.603 Frw mu gihe ubusanzwe yari 7.090 Frw
Uvuye i Nyabugogo yerekeza i Mushubi azajya yishyura 9.524 Frw avuye kuri 7.032 Frw naho kuva i Rubavu ujya i Kamembe ni 9.009 Frw avuye 6.652 Frw.
Uvuye i Rubavu ajya i Karongi azajya yishyura 4.950 Frw naho Nkomero ugana i Kirambo ni 4.851 Frw mu gihe uvuye i Gakeri yerekeza i Nyamasheke azajya yishyura 5.881 Frw.

Ibiciro ku ngendo byazamuwe

















































































































































































