Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuhinzi

Abahinzi b’Avoca Barasabwa Kongeramo Imbaraga

Abahinzi b’avoka mu Rwanda barasabwa kongera ubuso bahingaho iki gihingwa no kurushaho kwita ku musaruro bafite, kuko gikomeje kugaragaza inyungu nyinshi ku isoko mpuzamahanga. Uru rubuto ruri mu byinjiriza igihugu amafaranga menshi, bikaba bisaba ko rwitabwaho.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Umuseke, avuga ko Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge (RSB) gitangaza ko kiri gushyira imbaraga mu gufasha abahinzi n’abacuruzi b’avoka kubahiriza ibisabwa ku rwego mpuzamahanga, kugira ngo bakomeze guhangana ku masoko mpuzamahanga. Imibare ya NISR igaragaza ko mu mwaka wa 2024/2025, avoka zinjirije u Rwanda asaga miliyari 12 Frw.

Abacuruzi n’abohereza avoka hanze bagira inama abahinzi kwibanda ku moko ya Hass na Fuerte, kubera ko ari yo akunzwe cyane ku isoko mpuzamahanga kandi akinjiza amafaranga menshi.

Bonne Amie Bayisenga uhagarariye Souk Farms yo mu Karere ka Nyanza, yemeza ko isoko rihari ku muntu wese winjiye muri ubu buhinzi.

Ati: “ Umuhinzi ushaka kwinjira mu buhinzi bwa avoka, icyo namushishikariza ni uko atatekereza mu buryo bwa gakondo.”

Yasabye abahinzi guhindura imikorere bakajya bakoresha uburyo bugezweho, bakanitwararika ibyonnyi n’indwara byangiza ibihingwa.

Ku ruhande rw’inzobere mu buhinzi, Edouard Ntibanyurwa agaragaza ko avoka ishobora gutanga umusaruro mwinshi iyo yitaweho neza, kandi ikaba ikomeje kuzamura izina ry’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga.

Yagize ati: “Buri Munyarwanda wese ashobora kubona uburyo yahingamo avoka, nabikore, kuko ari amahirwe akomeye cyane, ntihakagire ubutaka bupfa ubusa.”

Mugwiza Pacifique, umwe mu bafashije Souk Farms mu rugendo rwo kubahiriza ubuziranenge binyuze muri gahunda ya VIBE, avuga ko kubahiriza ibisabwa byatumye bagera ku masoko mpuzamahanga, agira ati: “Souk Farms, ubu kubera kubahiriza ubuziranenge, ikorana na RSB, RICA na NAEB, byayifashije kugera ku masoko yo mu Burayi no muri Aziya.”

RSB na yo ishimangira ko ubuziranenge ari inkingi ya mwamba mu gutuma umusaruro ugera ku rwego rwo koherezwa hanze.

Byongeye kandi, Jane Nyamvumba wo muri iki kigo yavuze ko iyo ubuziranenge bwitaweho kuva ku gihingwa kugeza ku isoko, bituma umusaruro winjiriza igihugu amadovize.

Jane, akomeza asaba abahinzi gukurikiza amabwiriza ajyanye no guhinga, gukoresha imiti yemewe no gutunganya umusaruro mu buryo bwemewe.

Ati: “Bagomba kwita ku bijyanye n’ubuziranenge, bakamenya uburyo bagomba guhinga, imiti bemerewe gukoresha, ndetse n’uburyo bafata umusaruro kugira ngo ugere ku rwego mpuzamahanga.”

Mu rwego rwo gushyigikira uru rwego, Leta y’u Rwanda ikomeje gushora imari mu bikorwa bijyanye no guteza imbere ubuhinzi bwa avoka, hagamijwe kongera umusaruro no korohereza abahinzi kugera ku masoko yo hanze.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities