Bamwe mu bagabo bakoraga imirimo yo gucukura imva no gushyingura abapfuye mu irimbi rya Rugarama Cemetery, riherereye mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, bavuga ko ubuzima bwabo bwahindutse nyuma y’uko iri rimbi ritagikoreshwa kuko ryamaze kuzura.
Aba bagabo bakoraga ibi biraka bavuga ko aka kazi kari isoko y’ingenzi y’amafaranga yabafashaga kwita ku miryango yabo no kwiteza imbere. Bemeza ko igihe irimbi ryari rigikoreshwa babonaga akazi kenshi, cyane cyane iyo habaga hari abantu benshi bapfuye.
Umwe muri bo yavuze ko nubwo bishobora kumvikana nabi iyo umuntu avuze ko inyungu yabonekaga igihe habaga impfu, ngo si uko baba babyifuriza abantu nkuko byanditswe n’Ikinyamakuru Ukweli Times.
Ati: “Ntitwifuza ko abantu bapfa, ariko ni ukuri aka kazi kari kadufatiye runini. Kuba irimbi ritagikoreshwa byatumye tubura aho twakuraga amafaranga yo gutunga imiryango yacu.”
Yakomeje asobanura ko kera yashoboraga kubona ibiraka byinshi mu gihe gito, nko gucukura imva ebyiri cyangwa eshatu ku munsi umwe, cyangwa gufasha mu gushyingura, bigatuma yinjiza amafaranga amufasha mu mibereho ye ya buri munsi.
Avuga ko mu kwezi yashoboraga kubona amafaranga agera ku bihumbi 150 by’amafaranga y’u Rwanda avuye muri ako kazi, amafaranga yafashaga cyane umuryango we.
Nanone kandi Mutwarangabo nawe yemeza ko kuba irimbi rya Rugarama ryaruzuye bigatuma ritagishyingurwamo byamugizeho ingaruka zikomeye. Yagize ati:“Biragoye kuvuga ko ibintu byakomeje kugenda neza nyuma y’uko irimbi rifunze. Aha ni ho nakuraga amafaranga yamfashaga mu buzima bwa buri munsi.”
Mutwarangabo asobanura ko aka kazi kamufashije kugera ku bikorwa byinshi birimo kubaka inzu ndetse no kubona ubushobozi bwo gushaka umugore, ibintu avuga ko byaturutse ku mafaranga yakuraga mu mirimo yo gucukura imva no gushyingura.
Aba bagabo bavuga ko nyuma yo kuzura kw’iryo rimbi bagiye bashaka indi mirimo bakora, ariko ngo ntibyoroshye kubona akazi gahoraho kabinjiriza nk’uko byari bimeze mbere.









































































































































































