Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abakozi ba RIB bahawe umwambaro ubaranga mu kazi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha_RIB, rwahaye abakozi umwambaro ugiye kujya ubaranga mu kazi.  Ni umwenda w’akazi, ariko hari abazajya bakora berekana gusa ikarita ibaranga, aho kwambara iyo mpuzankano.

Ibi byatangajwe na RIB, mu butumwa ubuyobozi bw’uru rwego bwanyujijwe ku rubuga rwa Twitter.

Ni ubutumwa bugira buti “RIB iramenyesha Abaturarwanda, ko bagiye gutangira kubona abagenzacyaha bambaye impuzankano, Icyakora abazaba bari mu kazi batayambaye bazajya berekana ikarita y’akazi.”

Si ubwa mbere uru rwego rutangaje ko abakozi barwo, bagiye kwambara impuzankano, kuko no muri Gicurasi 2021 batambukije ubu bu butumwa. Aho bwavugaga ko abakozi ba RIB bazatangira kwambara uyu mwambaro, ku itariki 05 Gicurasi 2021.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha_RIB, rwashyizeho n’Itegeko Nº12/2017 ryo ku wa 07/04/2017. Mu nshingano zarwo, rushinzwe gutahura, gukumira no kugenza ibyaha, rufatanyije n’izindi nzego zibifitiye uburenganzira bugenwa n’amategeko.

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Ikigo Gates Foundation n’icya OpenAI byifatanyije mu gushakira umuti ibibazo biri mu rwego rw’ubuvuzi, hakoreshejwe ubwenge buhangano (AI) mu bihugu bya Afurika, bikazatangirira muri...

Amakuru

Mu Rwanda hatangiye Igikombe cya Afurika cya Handball 2026 mu bagabo, bitangira ikipe y’u Rwanda itsinda iya Zambia ibitego 30-19 mu mukino wabereye muri...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities