Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha_RIB, rwahaye abakozi umwambaro ugiye kujya ubaranga mu kazi. Ni umwenda w’akazi, ariko hari abazajya bakora berekana gusa ikarita ibaranga, aho kwambara iyo mpuzankano.
Ibi byatangajwe na RIB, mu butumwa ubuyobozi bw’uru rwego bwanyujijwe ku rubuga rwa Twitter.
Ni ubutumwa bugira buti “RIB iramenyesha Abaturarwanda, ko bagiye gutangira kubona abagenzacyaha bambaye impuzankano, Icyakora abazaba bari mu kazi batayambaye bazajya berekana ikarita y’akazi.”
Si ubwa mbere uru rwego rutangaje ko abakozi barwo, bagiye kwambara impuzankano, kuko no muri Gicurasi 2021 batambukije ubu bu butumwa. Aho bwavugaga ko abakozi ba RIB bazatangira kwambara uyu mwambaro, ku itariki 05 Gicurasi 2021.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha_RIB, rwashyizeho n’Itegeko Nº12/2017 ryo ku wa 07/04/2017. Mu nshingano zarwo, rushinzwe gutahura, gukumira no kugenza ibyaha, rufatanyije n’izindi nzego zibifitiye uburenganzira bugenwa n’amategeko.
UMUBYEYI Nadine Evelyne
