U Rwanda rwakiriye abanyarwanda 205 bari bamaze igihe batuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakaba baragarutse mu gihugu ku wa Kane tariki ya 12 Werurwe 2026. Aba baturage binjiye banyuze ku mupaka munini uhuza u Rwanda n’iki gihugu uherereye mu Karere ka Rubavu.
Abenshi mu batahutse bagizwe n’abagore n’abana, bamwe muri bo bakaba baravukiye muri RDC. Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru bagaragaje ko icyemezo cyo gutaha bagifashe nyuma yo kubona ubuhamya bwa bagenzi babo bari baratashye mbere, bakaba barabashishikarije kugaruka mu gihugu bakabaho neza.
Hari kandi abavuze ko bari bamaze igihe kinini babayeho mu buzima bugoye, bamwe muri bo bakaba barigeze gufatwa bugwate n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR ukorera mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa RDC.
Kugaruka kwabo kubaye mu gihe umutekano mu bice bimwe by’Uburasirazuba bwa RDC watangiye kugaragara neza nyuma y’uko ihuriro rya AFC/M23 ritangiye kugenzura ibice byinshi byaho. Ku bufatanye n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, abashaka gutaha bakomeje gufashwa gusubira mu Rwanda.







































































































































































