Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ibihano bishya bireba Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’abasirikare bakuru bane, zibashinja kugira uruhare mu gushyigikira no gufasha umutwe wa AFC/M23 ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi byatangajwe n’Urwego rwa Amerika rushinzwe kugenzura imitungo y’amahanga, Office of Foreign Assets Control (OFAC), ruvuga ko hari amakuru agaragaza ko bamwe mu bayobozi ba RDF bagize uruhare mu bikorwa bifitanye isano n’imigambi ya gisirikare ya M23, umutwe usanzwe uri ku rutonde rw’ibihano kubera ibikorwa byo guhungabanya uburenganzira bwa muntu no guteza umutekano muke.
Mubo ibi bihano birebe harimo n’Abasirikare bakuru bashyizwe kuri urwo rutonde barimo:
-
Gen. Mubarakh Muganga, Umugaba Mukuru wa RDF
-
Maj. Gen. Vincent Nyakarundi, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka
-
Maj. Gen. Ruki Karusisi, uyobora Diviziyo ya Gatanu
-
Brig. Gen. Stanislas Gashugi, ushinzwe ibikorwa bya Special Force
Amerika ivuga ko abo bayobozi bafitanye isano n’ibikorwa bya gisirikare byabereye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demiokarasi ya Congo.
Aya mabwiriza ya Washington kandi yanavuze ko u Rwanda rwagize uruhare mu gufasha AFC/M23 mu gufata umujyi wa Uvira, nubwo mbere yaho hari habaye ibiganiro byahuje Perezida Donald Trump, Perezida Paul Kagame na Perezida Felix Tshisekedi, bigamije guhagarika imirwano. Nubwo hari hasinywe amasezerano y’agahenge, impande zombi zakomeje gushinjanya kurenga ku byari byemeranyijweho.
Guverinoma y’u Rwanda yahise yamagana ayo mabwiriza, ivuga ko ashingiye ku makuru atuzuye kandi agaragaza uruhande rumwe rw’ikibazo. Mu itangazo ryasohotse ku munsi w’ejo, Kigali yavuze ko gufatira ibihano uruhande rumwe mu gihe ibiganiro by’amahoro bikomeje bidatanga umusanzu mu gushaka igisubizo kirambye.
U Rwanda ruvuga ko ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo gifitanye isano n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo ririmo abacanshuro b’abanyamahanga, ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo ndetse na FDLR, umutwe Kigali ivuga ko ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
U Rwanda ruvuga ko kandi ibitero bya drones n’ibikorwa bya gisirikare byo ku butaka byakomeje kugabwa n’ingabo za Congo ku bice bigenzurwa na AFC/M23, binyuranyije n’amasezerano y’agahenge, bikaba byarateje impfu z’abasivili no kwimurwa kw’abaturage.
Ibihano bya OFAC bisobanura ko imitungo y’abarebwa na byo iri muri Amerika ishobora gufatirwa, kandi ko batemerewe gukorana n’abaturage cyangwa ibigo bya Amerika mu bijyanye n’ubucuruzi n’imari.
Ibi byemezo bishobora kongera umwuka mubi wa dipolomasi hagati ya Washington na Kigali, mu gihe ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC gikomeje kuba ingorabahizi ku karere no ku rwego mpuzamahanga.
U Rwanda rwongeye gushimangira ko rufite inshingano zo kurinda ubusugire n’umutekano warwo, kandi ko rwiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro, harimo n’ayasinyiwe i Washington, mu gihe impande zose na zo zubahiriza ibyo ziyemeje, by’umwihariko gusenya burundu umutwe wa FDLR no kubahiriza agahenge.











































































































































































