Ibiza ni kimwe mu bibazo bihangayikishije kandi bikomeje gutwara ubuzima bw’abantu mu bice bitandukanye by’igihugu, ariyo mpamvu leta ikomeje ubukangurambaga mu rwego rwo kwirinda ko ibi biza bikomeza kwangiza byinshi, dore ko muri uyu mwaka bimaze gutwara ubuzima bw’abantu 60.
Mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane tariki ya 19 Werurwe uyu mwaka, Mu Karere ka Kayonza, cyane cyane mu Murenge wa Ndego, imvura nyinshi yaguye yangije byinshi, ndetse inahungabanya ubuzima bw’abaturage benshi, aho yasenye ibisenge by’inzu zigera kuri 21 ndetse inangiza urusengero n’ibyumba by’amashuri birindwi byo ku ishuri ribanza rya EP Amahoro ADEPR, nk’uko byemejwe na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi no gucunga ibiza MINEMA.
Ibi bibaye mu gihe Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, tariki 8 Werurwe cyatangaje ko muri Werurwe hateganyijwe imvura irenze isanzwe igwa kandi ko ishobora guteza ibiza, aho cyavuze ko iyi mvura izaba iri hejuru gato y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri uku kwezi.

Adalbert RUKEBANUKA Umuyobozi mukuru wa MINEMA
Aha niho Adalbert RUKEBANUKA Umuyobozi mukuru muri MINEMA ahera asobanura ko hari ingamba zashizweho zirimo guhugura abantu no gushiraho abakorerabushake bahora bagenzura ahakunze guhura n’ibiza kugira ngo ibibazo biterwa nabyo bigabanuke.
Yagize ati: “Turimo turafasha mu turere dukunda kwibasirwa cyane n’ibiza, duhugura abayobozi begereye abaturage ku buryo bakwirinda ibiza ariko tukabagezaho n’ibikoresho. Iyo tubonye ko hari ahantu hashobora kuba haba ibiza, tuhashyira abakorera bushake bitwa risk watcher bahora bahagenzura buri munsi ko hari icyahabaye.”
Uy muyobozi kandi, akomeza avuga ko hirya no hino mu gihugu hamaze gutunganywa ahantu hagera kuri 15 hashobora kwimurirwa abantu mugihe habaye ibiza, hakaba hari ibikorwa remezo byose, birimo amazi, amashanyarazi, stock z’ibiribwa n’ibindi byakoreshwa mu gihe hahungiye abantu. Ndetse hakaba harishizweho n’umurongo wo guhamagaraho mu gihe hari ubonye ahabaye ibiza ariwo 170.
RUKEBANUKA, yasabye ababyeyi ndetse n’abarezi ku bigo by’amashuri, kugenzura inzira abana banyuramo bagiye kwiga cyane cyane ibiraro bacaho muri iki gihe k’imvura kubera ko bishobora kuba byarangiritse, cyangwa se byuzuriwe n’imigezi, ndetse n’ibindi bishobora kwangiza ubuzima bw’abaturage muri rusange.
Ati: “Nta kintu twageraho tufatanyije n’abaturage, ubwo rero turabasaba guhora bagenzura aho batuye ko nta mpinduka zabaye, bakirinda inkuba, kureka mu gihe k’imvura, kugama munsi y’ibiti ndetse no gucomeka ibikoresho bikoresha umuriro ku mashanyarazi. Ariko hari n’abanyeshuri, abarezi, abayobozi b’amashuri n’abandi, bagomba guhora basuma inzira abana bakoresha bajya ku ishuri. Umuturage yabona hari icyahindutse, akihutira kubimenyesha ubuyobozi.”
Kugeza ubu, imibare itangwa na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi no gucunga ibiza igaragaza ko kuva uyu mwaka watangira kugeza ubu, ibiza bimaze gutwara ubuzima bw’abantu 60, 145 babikomerekeramo, byangiza inzu 541, inka 38 zihasiga ubuzima, ibiraro 35 birangirika ndetse inangiza ibyumba by’amashuri 18.







































































































































































