Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abatuye Isi barahamagarirwa kwirinda ibicurane bishobora kwiyongera kuri COVID-19

Mu gihe hagiye gutangira igihe cy’ubukonje ku batuye igice cy’isi cy’Amajyaruguru, Ishami ry’Umuryango w’Abimbumbye ryita ku buzima (OMS/WHO)  riraburira abantu ngo bafate inkingo z’ibicurane kugira ngo birinde icyakwiyongera ku kiza cya Virusi ya Corona.

Nk’uko tubikesha Ijwi rya Amerika, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima rivuga ko abantu bagera kuri miliyari buri mwaka barwara ibicurane ndetse bigahitana abari hagati y’ibihumbi Magana abiri mirongo icyenda na maganatandatu mirongo itantu n’icyenda (290.659). Ibicurane na COVID-19 zose ni indwara zifata mu myaya y’ubuhumekero kandi zifite ibimenyetso bimwe.

OMS ihangayikishijwe n’uko inzego z’ubuvuzi zishobora kuremererwa mu gihe abandura ibicurane baba benshi biyongera ku basanzwe banduye COVID-19.

Umuyobozi ukuriye ibiro bishinzwe kwirinda no kurwanya ibicurane mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, Ann , yavuze ko igihe kiri imbere bishobora gukomerera inzego z’ubuvuzi kwita ku badura ibicurane  bisanzwe n’abandura COVID-19.

Abantu bashishikarizwa kwikingiza hakiri kare ngo bibafashe kwirinda kwandura ibi bicurane. Abakora mu nzego z’ubuvuzi n’abageze mu zabukuru, bari mu byiciro bashobora kwandura ibicurane mu buryo bworoshye, akaba aribo bakwihutira kwikingiza hakiri kare.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities