Connect with us

Hi, what are you looking for?

Afurika

AFC/M23 Ishinja Ingabo Z’u Burundi Kurasa Abatuye Minembwe

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangarije kuri X ko indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi-25 na drones zaturutse mu Burundi zagaba ibitero mu Midugudu ituwe n’Abanyamulenge muri Kivu y’Amajyepfo.

Kanyuka yavuze ko byaturutse mu Burundi mu rukerera rwo kuri uyu wa 13, Ukuboza, 2025.

Yashimangiye ko izo ndege z’intambara za Sukhoi-25, kajugujugu z’intambara na drones biyoborerwa ku butaka bw’u Burundi.

Ati: “Zagabye buhumyi ibitero mu midugudu ituwe cyane n’Abanyamulenge ya Mikenke na Rwitsankuku.”

AFC/M23 yatangaje ko ibyo bitero byari bigambiriye abasivili, byapfiriyemo abagore n’abana kandi ko bigize ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasira inyokomuntu.

Mu gitondo cyo ku wa 12, Ukuboza, 2025, indege y’intambara ya Sukhoi-25 na bwo yagabye igitero ku nkambi y’impunzi z’Abanyamulenge iri mu gace ka Mikenke.

Kuva abarwanyi ba AFC/M23 bigaruriye umujyi wa Uvira, ingabo z’u Burundi zivugwaho kugaba ibitero by’indege mu bice bituwe n’Abanyamulenge.

Iki gihugu kandi gifite abasirikare 20,000 muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo kandi, uko bigaragara, U Burundi burasa muri kiriya gice ku bwumvikane n’ubuyobozi bwa DRC.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Komiseri mu Muryango FPR Inkotanyi, Habonimana Charles, yagaragarije abanyamuryango ko batagomba gutegereza ko Umuyobozi w’Umuryango, Perezida Paul Kagame, ari we ubibutsa inshingano zabo, ahubwo...

Ahandi

Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu by’Abarabu bateranye ku Cyumweru, bafashe icyemezo cyo gushyigikira uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Misiri, Nabil Fahmy, kugira ngo abe...

Rwanda

Mu mpera z’Icyumweru gishize, mu ijoro rijigije ikamyo bita HOWO yagonze abantu bane barapfa, ibasanze mu gakamyoneti gato bita DYNA. Ababibonye bavuga ko iyo...

Amakuru

Ibihe byiza mwe mwese tubana umunsi ku wundi aha kuri Panorama, nizere ko iki cyumweru dusoje cyababereye amata n’ubuki, kandi n’abo kitagendekeye neza, muri...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities