Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Amavubi Yegukanye Igikombe cya Fifa Series 2026

Insinzi y'ibitego 2 by'Amavubi yatumye atwara igikombe cya Fifa Series 2026

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yongeye kwandika amateka yegukana igikombe cya FIFA Series 2026, irushanwa mpuzamahanga rimaze iminsi ribera mu Rwanda, kiba igikombe cya gatatu mu mateka yayo.

Iyi ntsinzi ije yiyongera ku bindi bikombe Amavubi yari yarabonye, birimo icya CECAFA cyegukanywe na Rwanda B mu 1999 ndetse n’icya COMESA cyo mu mwaka wa 2001.

Ku mukino wa nyuma wabaye ku wa Mbere tariki ya 30 Werurwe 2026, Amavubi yatsinze Estonia ibitego 2-0, aho umukino warangiye Amavubi ari kurwego rwiza mu mukino wose.

Amavubi yageze ku mukino wa nyuma amaze kwitwara neza, aho yabanje gutsinda Grenada ibitego 4-0, mu gihe Estonia yo yari yasezereye Kenya iyitsinze ibitego 3-0 mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu.

Umutoza w’Amavubi, Stephen Constantine, ntiyahinduye abakinnyi yari yabanje mu mukino wabanje, abaha icyizere cyo gukomeza kwitwara neza.

Igice cya mbere cyatangiye Amavubi ashaka igitego, nubwo amahirwe wabonaga atari menshi cyane. Ku munota wa 31, u Rwanda rwabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Biramahire Abeddy nyuma y’umupira mwiza wari uhinduwe na Joy-Lance Mickles, amakipe ajya kuruhuka ari 1-0.

Mu gice cya kabiri, Amavubi yakomeje gukina neza maze ku munota wa 51 atsinda igitego cya kabiri cyinjijwe na Leroy-Jacques Mickles, wari uhawe umupira na Bizimana Djihad.

Nyuma y’aho, habaye impinduka mu bakinnyi ku munota wa 65, aho abari mu kibuga basimbuwe hagamijwe kongerera imbaraga ikipe, hinjiramo abandi bakinnyi barimo Manzi Thierry, Byiringiro Lague na Hakim Sahabo.

Nubwo Amavubi yakomeje gushaka igitego cya gatatu, nticyabonetse, ndetse na Estonia ntiyabashije kubona igitego cyo kwishyura. Umukino waje kurangira u Rwanda rutsinze ibitego 2-0, rwegukana iki gikombe cya Fifa Series 2026.

N’insinzi baboneye imbere ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, wari waje gushyigikira ikipe y’igihugu, nk’uko yanarebye umukino batsinzemo Grenada.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities