Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ambasade y’u Rwanda muri Qatar Irakorera ku Ikoranabuhanga

Ambasade y’u Rwanda muri Qatar yatangaje ko ibikorwa byayo by’akazi ko biri gukorerwa kuri internet by’agateganyo, bitewe n’uko umutekano uhagaze muri iki gihugu muri iki gihe.

Iki cyemezo gifashwe mu gihe Qatar iri mu bihugu biri kwibasirwa n’ibitero bya misile na drone bituruka muri Iran, mu rwego rwo kwihorera ku bitero iri kugabwaho na Israel na America.

Bamwe mu Banyarwanda batuye muri ibi bihugu byugarijwe n’intambara bagaragaje impungenge batewe n’umutekano muke, basaba ubufasha burimo kuba bashobora gufashwa kugaruka mu Rwanda mu gihe ibintu byakomeza kuzamba.

Nyuma y’amasaha make Ambasade y’u Rwanda itangaje ko iri gukorera kuri internet, Minisiteri y’Umutekano n’Ubutegetsi bw’imbere mu gihugu muri Qatar yasohoye itangazo isaba abaturage n’abanyamahanga bose kuguma mu ngo cyangwa mu nyubako barimo, bakirinda gusohoka keretse ari mu gihe byihutirwa cyane.

Mu gitondo cyo kuri uyu munsi kandi, iyi minisiteri yatangaje ko hari abaturage bari kwimurwa by’agateganyo mu duce twegereye Ambasade ya America iherereye mu mujyi wa Doha, mu rwego rwo kwirinda ingaruka zishobora guterwa n’ibitero.

Ambasade y’u Rwanda i Doha iri mu ntera ya kilometero zigera ku 10 uvuye aho Ambasade ya Amerika iherereye, ariko kugeza ubu ntiharamenyekana niba n’abakozi bayo na bo bari kwimurwa nk’uko byagenze ku batuye hafi aho.

Ibitero Iran iri kugaba muri aka karere ahanini byibasira ibigo bya gisirikare bya Amerika ndetse n’ibindi bikorwa remezo bifitanye isano na yo mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Hagati aho ariko, kompanyi y’indege ya leta ya Qatar, Qatar Airways, yatangaje ko ingendo zayo z’indege zahagaritswe by’agateganyo kubera ko ikirere cya Qatar cyafunzwe ku mpamvu z’umutekano. Iyi kompanyi ifite imigabane minini muri RwandAir ya leta y’u Rwanda.

Abanyarwanda n’Abarundi baba mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati bakomeje kugirwa inama yo gukurikiza amabwiriza y’abategetsi bo muri ibyo bihugu, cyane cyane ayerekeye umutekano no kwirinda.

Bamwe mubanyarwanda bavuganye na BBC, bavuga ko ibikorwa byinshi by’ubucuruzi muri uyu mujyi ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (United Arab Emirates) byafunzwe, nubwo hari bimwe bigikomeje gukora.

Perezida wa Amerika Donald Trump akaba aherutse gutangaza ko ibikorwa bya gisirikare igihugu cye kiri kugaba kuri Iran bishobora kumara hagati y’ibyumweru bine na bitanu.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities