Connect with us

Hi, what are you looking for?

Basketball

Basketball: REG yegukanye igikombe giherekejwe n’itike y’imikino ya BAL

Ubwo amakipe ya REG BBC na Patriots BBC mu bagabo yakinaga umukino wa gatanu ari na wo wari Kamarampaka ku gikombe, REC yacyegukanye itsinze Patriots ku manota 84-74.

Uyu mukino watangiye ikpe ya REG iri imbere ya Patriots ni nako waje kurangira ikomeje kugenda imbere, ibifashijwemo na Cleverland na Nshobozwabyosenumukiza batoroheye Patriots.

Muri uyu mukino kandi ntibyabujije ko REG igererera Patriots mu gaseke yayigereye mu mukino wa kane ndetse yanatsinze, aho byageze Patriots igashyiramo ikinyuranyo cy’amanota 20, REG na yo yayikojeje ahongaho.

Iyi ntsinzi ya REG BBC ije yikurikiranya kuko n’umwaka ushize ni yo yatwaye igikombe. Ni ku nshuro ya 6 aya makipe ahurira ku mukino wa nyuma. Patriots yatsinzemo imikino 4 na ho REG uyu ubaye uwa 2.

REG BBC yahawe imidari, igikombe na sheki ya Miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda na ho Patriots ihabwa imidari na sheki ya Miliyoni 7,5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Régis Rugemanshuro, yemeza ko umwaka wa 2025 usize umutungo wayo wikubye kabiri mu myaka itanu ishize ubu ukaba ari Miliyari...

Amakuru

Itsinda ry’abahanga mu bwubatsi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bafatanyije na bagenzi babo bo muri Jamaica  (JDF) mu mirimo  yo gusana ibyangijwe n’ibiza mu...

Amakuru

Serumogo Ally wakiniraga Rayon Sports na Shaban Hussein Tshabalala wakiniraga Musanze FC batangajwe nk’abakinnyi bashya ba El Merriekh FC Bentiu. Bibaye  nyuma y’uko Serumogo...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities