Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Batererana Abo Bashakanye Mu Kwita Ku Bana Babo Barwaye Down Syndrome

Hari ababyeyi banengwa gutererana abagore babo mu kwita ku mwana wabo warwaye indwara yo mu mutwe bita down syndrome.

Bibukiranya ko n’ubwo umwana nk’uwo aba afite imbogamizi, bidakuraho ko yazagira icyo yigezaho aramutse ahawe agaciro mu bandi.

Iby’iki kibazo, babigarutseho mu birori byo kwizihiza ku nshuro ya 10 Umunsi Mpuzamahanga wahariwe ubumuga bwo mu mutwe buzwi nka Down Syndrome wizihizwa tariki 21 Werurwe buri mwaka.

Byabereye mu Mujyi wa Kigali, biteguwe n’Umuryango Nyarwanda wita ku bana bafite ubwo bumuga bwo mu mutwe mu Cyongereza bita Rwanda Down Syndrome Organization, RSDO.

Uwamahoro Béatha ufite umwana wahuye n’ubwo bumuga avuga ko ubwo yamubyaraga, umugabo we yamutereranye, akamubwira ko atabyara abana batuzuye.

Ngo icyo gihe uwo mugabo yari ‘atarumva neza’ uburenganzira umwana wese afite.

Akomeza avuga ko uwo mugabo yaje guhindura imyumvire, batangira gutahiriza umugozi umwe mu kurera umwana wabo.

Mu Murenge wa Kanombe hari undi mugabo uhatuye witwa Habimana Jean Damascène uvuga ko nta mugabo wagatereranye umugore we kubera ko umwana wabo yavukanye ubumuga bwo mu mutwe.

Asanga umwana ari nk’undi, gusa akemeza ko babimenye batinze, gusa aho babimenyeye bamujyanye mu ishuri ryihariye kuko babonaga adafite ubushobozi bwo kwigana n’abandi.

Icyakora, ubu ariga, arumva kandi akura neza nk’abandi kandi afite uburenganzira bwo kubaho no kwitabwaho.

Impuguke mu kuvura indwara zigendanye n’uruhererekane n’uturemangingo ndangasano Prof. Mutesa Léon asobanura ko indwara ya Down Syndrome iterwa n’uko uturemangingo ndangasano tuba twarenze umubare mu gihe cy’isamwa ry’umwana.

Uvukanye iki kibazo avuka asa nunaniwe, gutangira konka bikamugora mu mikurire ye, agakura yiga ibintu gake gake ugereranyije n’abandi bo mu kigero cye.

Ikindi kibazo gikomeye agira cyane ngo ni icy’umutima, guhumeka nabi n’ibindi.

Nawe yakomoje ku bagabo batererana abagore babo, abasaba gufatanya kuko umwana ari uwa bombi.

Aboneraho no gukebura abarezi bigisha mu mashuri aba bana bigamo ko badakwiriye kubatererana ngo bagendane n’abadafite ikibazo ko ahubwo bakwiriye gushaka uburyo bwo kubafasha by’umwihariko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango RSDO, Edwige Musabe, yavuze ko batangije uyu muryango nyuma yo kubona icyuho cyari kiri mu kwita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe, bituma ababyeyi n’abaganga bishyira hamwe kugira ngo bashakire abo babyeyi ubufasha bushoboka.

Ati: “Nta baganga bari bahari cyangwa se ubuvuzi bwo kwita ku bana bavukanye Down Syndrome. Twaravuze tuti: reka dushinge umuryango noneho dushake abo babyeyi aho bari tubafashe. Kugeza ubu tumaze kubarura abana barenga 600 bafite Down Syndrome ba banyamuryango bacu, ariko birashoboka ko haba hakiri abandi basaga nk’ibihumbi 10 batari bitabira iyi gahunda.”

Yasabye abagabo kudatererana abagore mu gihe babyaye aba bana kuko na bo ari nk’abandi kandi iyo bitaweho bakura neza bakazagira icyo bimarira ndetse n’imiryango yabo muri rusange.

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS igaragaza ko hagati ya Miliyoni 5 na 6 bafite ubumuga bwa Down Syndrome ku Isi, ni ukuvuga umwana umwe muri 700 avukana ubu bumuga.

Abarenga 20,000 bapfa bazize ingaruka z’ubu burwayi bitewe no kutitabwaho.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities