Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubucuruzi

Bimwe mu bicuruzwa byakuriweho cyangwa byaganyirijwe umusoro?

Raoul Nshungu

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) iravuga ko mu ngengo y’Imari ya 2025-2026 hari ibicuruzwa byasonewe umusoro ahandi uragabanywa.

Ku wa 12 Kamena 2025, imbere y’Inteko Inshinga Amategeko  ubwo  Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yasobanuraga ibijyanye n’Ingengo y’Imari igihugu kigomba gukoresha mu mwaka wa 2025-2026, yatangaje ko  mu rwego rwo gufasha abaturage guhaha no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, hari impinduka zabaye mu misoro bitandukanye n’uko byari byitezwe.

Muri iki gikorwa kandi Abadepite bemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari y’umwaka wa 2025/2026, ingana na miliyari 7.032 Frw.

Minisitiri Yussuf Murangwa agaragaza ko hari  ibicuruzwa bitazakwa umusoro naho ahandi ukagabanywa.

MINECOFIN igaragaza ko  Umuceri utumizwa hanze uzishyura umusoro wa 45% aho kuba 70%, naho ingano zitumizwa hanze nta mahoro zizishyura, mu gihe zishyuraga umusoro wa 35%.

Isukari izishyura umusoro wa 25% aho kuba 100%, naho ibitumizwa hanze bigurishirizwa mu maguriro y’inzego z’umutekano, byasonewe umusoro mu gihe byari kuzajya byishyura 25%. Imashini zikora imihanda zasonewe imisoro mu gihe zari kuzishyura 10%.

Imodoka zitwara imizigo ku bushobozi buri hejuru ya toni eshanu, zagabanyirijwe umusoro ushyirwa ku 10% aho kuba 25%, naho izitwara imizigo ku bushobozi burenze Toni 20, na zo zizishyura 10% aho kuba 25%.

Nk’uko MINECOFIN ibivuga mu rwego rwo kwihutisha ikoreshwa ry’imodoka zikoresha ingufu z’amashanyarazi n’izikoresha moteri mberabyombi (amashanyarazi n’amavuta), na moto zikoresha amashyanyarazi zizakomeza gusonerwa imisoro yo kuzinjiza mu Gihugu.

Naho mu rwego rwo gukomeza gufasha abinjiza imodoka zihenze zifashishwa mu gutwara abashyitsi bakomeye, kubera ko u Rwanda rushyize imbere ubukerarugendo bushingiye ku kwakira inama mpuzamahanga, imodoka zifite agaciro kari hejuru y’ibihumbi 60 by’Amadolari zizoroherezwa imisoro.

Ni ukuvuga ko imodoka zifite agaciro karengeje ibihumbi 60 by’Amadolari zishyura amahoro ya Gasutamo ahuriweho na Afurika y’Iburasirazuba ya 25%, n’indi misoro yose isabwa kugeza ku gaciro k’Amadoraei 60 ku bicuruzwa byageze muri Gasutamo, naho ibirengeje ako gaciro ntabwo bizishyura umusoro w’inyongera.

Amafaranga ateganyijwe kwinjira mu Ngengo y’Imari ya Leta y’umwaka wa 2025/26 agera kuri miliyari 7.032,5 Frw, angana na miliyari 4.105,2 Frw azava mu misoro n’amahoro.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Itsinda ry’abahanga mu bwubatsi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bafatanyije na bagenzi babo bo muri Jamaica  (JDF) mu mirimo  yo gusana ibyangijwe n’ibiza mu...

Amakuru

Serumogo Ally wakiniraga Rayon Sports na Shaban Hussein Tshabalala wakiniraga Musanze FC batangajwe nk’abakinnyi bashya ba El Merriekh FC Bentiu. Bibaye  nyuma y’uko Serumogo...

Ibitekerezo

Ndemera kandi nshima intego z’iri tegeko rishya rigenga ikoreshwa ry’umuhanda, zirimo kurengera ubuzima, kongera inshingano n’uburyozwe, no kuvugurura imicungire y’umutekano wo mu muhanda mu...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities