Raoul Nshungu
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) iravuga ko mu ngengo y’Imari ya 2025-2026 hari ibicuruzwa byasonewe umusoro ahandi uragabanywa.
Ku wa 12 Kamena 2025, imbere y’Inteko Inshinga Amategeko ubwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yasobanuraga ibijyanye n’Ingengo y’Imari igihugu kigomba gukoresha mu mwaka wa 2025-2026, yatangaje ko mu rwego rwo gufasha abaturage guhaha no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, hari impinduka zabaye mu misoro bitandukanye n’uko byari byitezwe.
Muri iki gikorwa kandi Abadepite bemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari y’umwaka wa 2025/2026, ingana na miliyari 7.032 Frw.
Minisitiri Yussuf Murangwa agaragaza ko hari ibicuruzwa bitazakwa umusoro naho ahandi ukagabanywa.
MINECOFIN igaragaza ko Umuceri utumizwa hanze uzishyura umusoro wa 45% aho kuba 70%, naho ingano zitumizwa hanze nta mahoro zizishyura, mu gihe zishyuraga umusoro wa 35%.
Isukari izishyura umusoro wa 25% aho kuba 100%, naho ibitumizwa hanze bigurishirizwa mu maguriro y’inzego z’umutekano, byasonewe umusoro mu gihe byari kuzajya byishyura 25%. Imashini zikora imihanda zasonewe imisoro mu gihe zari kuzishyura 10%.
Imodoka zitwara imizigo ku bushobozi buri hejuru ya toni eshanu, zagabanyirijwe umusoro ushyirwa ku 10% aho kuba 25%, naho izitwara imizigo ku bushobozi burenze Toni 20, na zo zizishyura 10% aho kuba 25%.
Nk’uko MINECOFIN ibivuga mu rwego rwo kwihutisha ikoreshwa ry’imodoka zikoresha ingufu z’amashanyarazi n’izikoresha moteri mberabyombi (amashanyarazi n’amavuta), na moto zikoresha amashyanyarazi zizakomeza gusonerwa imisoro yo kuzinjiza mu Gihugu.
Naho mu rwego rwo gukomeza gufasha abinjiza imodoka zihenze zifashishwa mu gutwara abashyitsi bakomeye, kubera ko u Rwanda rushyize imbere ubukerarugendo bushingiye ku kwakira inama mpuzamahanga, imodoka zifite agaciro kari hejuru y’ibihumbi 60 by’Amadolari zizoroherezwa imisoro.
Ni ukuvuga ko imodoka zifite agaciro karengeje ibihumbi 60 by’Amadolari zishyura amahoro ya Gasutamo ahuriweho na Afurika y’Iburasirazuba ya 25%, n’indi misoro yose isabwa kugeza ku gaciro k’Amadoraei 60 ku bicuruzwa byageze muri Gasutamo, naho ibirengeje ako gaciro ntabwo bizishyura umusoro w’inyongera.
Amafaranga ateganyijwe kwinjira mu Ngengo y’Imari ya Leta y’umwaka wa 2025/26 agera kuri miliyari 7.032,5 Frw, angana na miliyari 4.105,2 Frw azava mu misoro n’amahoro.













































































































































































