Banki nkuru y’igihugu cy’u Burundi irateganya igisubizo ku ibura ry’amafaranga y’amahanga «Devises» ku isoko ryo muri icyo gihugu, kugira ibikomoka kuri Peteroli bishobore kuboneka.
Kugira hashakwe umuti ku izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Petelori ku isoko mpuzamahanga, Banki nkuru y’igihugu cy’u Burundi “BRB: Banque de la Republique du Burundi” yashyize imbere gushaka y’agaciro kugira ngo babone ibikomoka ku mavuta bikwiye bituruka hanze y’igihugu.
Ciza Jean, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Burundi yagize ati “Amafranga y’agaciro arangura igitoro ntahagije na gato muri ino misi, bivanye n’ibiciro ku isoko mpuzamahanga. Ariko turiko tubishakira igisubizo.”
Ibi yabitangaje Umukuru wa Banki nkuru y’igihugu cy’u Burundi yabitangaje ku itariki ya 4 Gicurasi 2022, igihe yerekanaga raporo ya Komite politike y’amafranga akoreshwa na Leta.
Avuga ko naho Banki nkuru y’igihugu yazamuye umubare w’amafaranga y’agaciro ku bijyanye no kurangura ibikomoka kuri Peteroli hanze y’u Burundi, ayo mafaranga ntahagije nagato urebye igiciro cya baril ku isoko mpuzamahanga gikomeza kizamuka, kandi abakeneye ibikomoka kuri Peteroli mu Burundi nabo bakaba ari benshi cyane.
Jean Ciza Guverineri wa Banki nkuru y’u Burundi avuga ko bimwe mu bisubizo kuri icyo kibazo cy’amafranga y’agaciro, hariho guteza imbere ubuhinzi , cyane cyane ibihingwa byoherezwa hanze bizana amadevize, amabuye y’agaciro na yo akitabwaho, akagurishwa hanze hatagiyemo ruswa, amafaranga y’agaciro abonetse akagera muri Banki nkuru y’igihugu.
Emmanuel Ndayishimiye













































































































































































