Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko ibabajwe n’impfu z’abantu benshi zabereye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwakorwaga mu buryo butemewe n’amategeko mu kirombe cya Rubaya, giherereye mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Nk’uko byatangajwe na minisiteri ishinzwe itangazamakuru muri DRC, mu bapfuye harimo abana n’impinja, ni mugihe abandi benshi bakomeretse. Ibyo biza byabaye mu gitondo cyo ku wa Gatandatu ahagana saa kumi za mu gitondo, bitewe n’inkangu ikomeye yatewe n’imvura nyinshi yaguye muri ako gace.
Ikinyamakuru BBC cyanditse ko iyo nkangu yabereye mu kirombe kizwi nka Gakombe Mine, gikunze no kwitwa Gatambi Kalambairo, giherereye mu gace ka kompanyi ya leta yitwa SAKIMA (Société Aurifère du Kivu et du Maniema).
Iki kirombe kiri muri teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu ya ruguru. Iyi nkangu ngo yazibye inzira zikoreshwa n’abacukuzi binjira mu kirombe, bituma bamwe bagwamo abandi barakomereka.
Kugeza ubu, umutwe wa M23 ugenzura agace ka Rubaya ndetse n’ibindi bice byo mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, ntibaragira icyo batangaza kuri iyo mpanuka.
Leta ya Congo ivuga ko kugera aho byabereye bigoye kubera ikibazo cy’umutekano mucye gikomeje kugaragara muri ako karere, ivuga ko giterwa n’ibikorwa by’umutwe wa M23 n’abo ivuga ko bawufasha. Ibi ngo byatumye inzego za leta zitabasha kugera aho byabereye ngo zimenye neza umubare w’abahitanywe n’iyo nkangu.
Iyi mpanuka ibaye ku nshuro ya gatatu mu minsi igera kuri 37 ishize mu kirombe cya Rubaya. Mu mpanuka zabaye mbere, imwe yabaye ku wa 3 Werurwe indi iba ku wa 28 Mutarama, aho habarwa abantu barenga 500 bapfiriye muri izo nkangu zombi.
Leta ya Congo ivuga ko impanuka nk’izi zikomeje kugaragaza ibyago bikomeye abacukuzi gakondo bahura na byo, cyane cyane abana n’abandi bantu bakora mu birombe bidafite umutekano uhagije.
Agace ka Rubaya kazwiho kuba karimo amabuye y’agaciro menshi cyane ya coltan. Amakuru agaragaza ko hafi 15% bya coltan icuruzwa ku isi iva muri aka gace, ndetse ko hafi kimwe cya kabiri cya coltan yose iboneka muri DRC ari ho iva.
Coltan ikorwamo icyuma cya tantalum gikoreshwa cyane mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo telefone zigendanwa n’ibindi bikoresho bya elegitoronike.
Leta ya DRC yavuze ko yihanganishije imiryango yabuze ababo muri iyo mpanuka, inibutsa ko akarere ka Rubaya gafatwa nk’ahantu hatemewe ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro kubera umutekano mucye uharangwa.
Yongeyeho ko ibikorwa by’ubucukuzi bikomeje kuhakorerwa binyuranyije n’amategeko ya Congo ndetse n’amabwiriza y’umutekano, ivuga ko ayo mabuye acukurwa mu buryo butemewe ashobora gukoreshwa mu gushakira umutwe wa M23 amafaranga yo gukoresha mu ntambara.
Leta ya DRC yatangaje ko izakomeza gukurikirana no kugeza mu nkiko abantu bose bakekwaho kungukira muri ubwo bucukuzi butemewe, ndetse ko izakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo isubizeho ubusugire bwayo ku butaka bwayo bwose.








































































































































































