Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 05, Mutarama, 2026, amakuru aremeza ko ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo zarashe ku birindo by’umutwe AFC/M23 biri ahitwa Luberike muri Teritwari ya Walikakle muri Kivu y’Amajyaruguru.
Zabikoze zigamije kwirukana abo barwanyi aho hantu bari barigaruriye.
Ikinyamakuru kitwa Actualités-cd kivuga ko abagiha amakuru bari aho iyi mirwano ibera bavuga ko ingabo za DRC ari zo zazindutse zirasa kuri izo nyeshyamba.
Abo bantu bavuga ko bakanguwe n’urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje, rukaba rwabakuye umutima bamwe batangira kwibaza aho bari buhungire.
Iyo mirwano yatumye umuhanda uhuza ahitwa Kashebere na Mungazi ufungwa.

Walikale ni Umujyi uri mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.












































































































































































