Ikigo kigihugu gishizwe ubuzima -RBC, cyatagije uburyo bushya bwo gutera umuti wica imibu mu bishanga bakoresheje indege zitagira abapilote (Drones).
Icyo gikorwa bakora rimwe mu byumweru bibiri, bigakorerwa mu gishanga cya Rugende ndetse no mu gishanga cya Kabuye.
Igishanga cya Rugende gifite ubuso bwa hegitari 281 n’aho igishanga cya Kabuye kikagira ubuso bwa hegitari 232. Aho drones zitageza imiti hifashishwa amapombo asanzwe kugira ngo batere imiti mu bice byihishe, kandi bidafite amazi menshi.
Phocas Mazimpaka umukozi ushinzwe ishami ryo gukumira indwara muri RBC, atangaza ko abashakashatsi b’iki kigo batangaiye gukora igerageza ngo barebe akamaro ko gukumira Malaria binyuze mu gukoresha drones zitera imiti mu bishanga bikikije Umujyi wa Kigali.
Mazimpaka akomeza avuga ko iyo guteza umuti drones bikozwe bikomatanyije no gutera umuti hakoreshejwe amapombo, bigabanya cyane gukura kw’imibu itera Malaria iba isanzwe ituye mu bishanga.
Umubu ntushobora kororoka utabonye ahantu hari amazi ho gutera amagi. Abahanga bavuga ko imiti iterwa mu bishanga itangiza ibidukikije kandi ngo imibu iza kuyirya izi ko ari ibiryo bisanzwe, ikahasiga ubuzima.
Mu gusuzuma uko ibaganuka ry’imibu rimeze, Mazimpaka avuga ko babipimira mu kureba niba densité yayo yaragabanutse. Ati “Ntabwo habaho ibarura ry’imibi rikorwa, ahubwo bareba uko isigaye ingana bitewe n’agace bateyemo iyo miti uko kanganaga n’ubwinshi bw’iyahabonekaga.”
Akomeza agira ati “Icyo gihe twarimo dukora inyigo y’agateganyo, hari ahantu twateraga imiti ariko hari n’ahandi tutateraga. Hari utunyorogoto tw’imibu twari twinshi ahantu hatandukanye. Ariko nyuma yo kuhatera imiti, ubu tubona byaragabanutse”.
Mazimpaka avuga ko mu bushakashatsi hari tekiniki bakoresha ngo bamenye ko imibu yagabanutse, bafata ahantu hadaterwa imiti yica imibu n’aho iterwa bakabigereranya bakareba akazi iyo miti yakoze uko kangana. Ahatewe imiti ngo imibu yaragabanutse ubu igeze kuri 20%, na yo ikaba izashira uko abantu bazakomeza gutera imiti no mu bice byihishe cyane.
Leta y’u Rwanda imaze igihe yaratangije politiki yo kurwanya Malaria bise Integrated Vector Management, igamije guhashya ibitera indwara birimo n’imibu itera Malaria.
Safi Emmanuel













































































































































































