Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ahandi

Erik Prince yaburiye Trump ku kohereza ingabo zo ku butaka muri Iran

Panorama

Erik Prince washinze umutwe w’abacanshuro wa Blackwater, yagiriye Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika akanaba inshuti ye inama yo kutazakora ikosa ryo kohereza muri Iran ingabo zo ku butaka.

Erik ubwo yari mu kiganiro ‘War Room’ cyayobowe n’umunyamakuru Steve Bannon, yavuze ko Amerika iramutse ifashe icyemezo cyo gutera Iran biciye mu ngabo zirwanira ku butaka yaba yikururiye ibyago by’intambara y’igihe kirekire.

Uyu mugabo ubwo yabazwaga inama yaha Trump, yavuze ko yamubwira ati “Ntukigere na rimwe ukoresha ingabo zirwanira ku butaka muri Iran.”

Muri kiriya kiganiro kandi Erik Prince yagaragaje impungenge ko ibitero bya gisirikare byibasiye abayobozi ba Iran bishobora guteza umutekano muke, aho gukemura ibibazo bya politiki mu buryo burambye.

Yaburiye ko kutamenya neza ubushobozi bwa gisirikare bwa Iran n’ingaruka zishoboka bishobora guteza akaga mu karere iherereyemo, ndetse no hanze yako.

Agira ati “Ninde uzi intwaro Abanya-Iran bashobora kuba babitse bakoresha mu karere, cyangwa icyo bashobora gukora muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubu?”

Prince kandi yavuze ko n’ubwo amateka agaragaza ko ihirikwa ry’ubutegetsi akenshi risaba ingabo ku butaka, ibyo bikorwa bidakwiye kugaragaramo ingabo za Amerika.

Abajijwe niba ikurwaho ry’ubutegetsi risaba ingabo zifatika zirwanira ku butaka, agira ati “Oya rwose! SI ngombwa Israel cyangwa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Abanya-Iran baturuka mu moko atandukanye biteguye guhagarika IRGC.”

Erik Prince yashimangiye ko ihinduka rirambye ry’ubutegetsi muri Iran rigomba kuva mu baturage ubwabo, aho kuva mu ngabo z’amahanga.

Yagaragaje ubunini bwa Iran ndetse no kuba imitere yayo igoye, ashimangira ko kuyobora abantu hafi miliyoni 90 atari ibintu byoroshye ku ngabo z’amahanga.

Akomeza agira ati “Abantu miliyoni 90 bazi gukora, bafite ubushobozi bwo gukora, bafite ubumenyi mu ikoranabuhanga, si abantu byoroshye kuyobora cyangwa guhindura ako kanya.”

Erik Prince yanashimangiye ko n’ubwo Amerika iheruka kugaba ibitero kuri Iran ndetse bikagwamo abayobozi ba kiriya gihugu, iri kurwana intambara itari iyayo.

Agira ati “Mfite impungenge ko atari iyi ntambara atari iyacu, ko ari iya Israel twashowemo”.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Rwanda

Igikorwa cy’ubusabane bwa Abayisilamu bo mu Rwanda na Perezida wa Repubulika Paul Kagame cyiswe ‘Meet The President’, cyabaye kuri uyu wa 25 Werurwe 2026...

Amakuru

Abayisilamu bo mu Rwanda bagaragaje ko bishimiye uruhare Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize mu kubasubiza uburenganzira n’agaciro bari baratakaje mu bihe byashize. Ibi...

Ikoranabuhanga

Urukiko rwo muri New Mexico rwategetse ko sosiyete Meta ya Mark Zuckerberg yishyura miliyoni 375 z’amadolari kubera kuyobya abantu ku bijyanye n’umutekano w’abana ku...

Akarere

Abayobozi b’Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Tanzania (TPDF) bagaragaje ko ari ngombwa gushyiraho ingamba zihuse zo guhangana n’ubucuruzi bwa magendu n’ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities