Ubuyobozi bwa Gatsibo butangaza ko bibabaje kuba aborozi bashinganisha amatungo yabo bakiri mbarwa kandi bazi neza ko indwara zijya ziyibasira. Muri ko, hari ubukangurambaga bwo gusaba aborozii kwishinganisha bwiswe ‘Tekana urishingiwe muhinzi-mworozi’ ariko butitabirwa cyane.
Si i Gatsibo honyine bukorwa kuko n’ahandi burahari kandi bumaze igihe n’ubwo, nk’uko Richard Gasana abivuga, bwitabirwa na bake.
Kuva bwatangira mu myaka itandatu ishize, muri Gatsibo bwitabiriwe na 40% by’abahororera, ikintu gishyira mu kaga ubuzima bw’amatungo bikazamura n’urwego rw’igihombo aborozi bashobora kugira baramutse bapfushije ayo boroye.
Kigali Today ivuga ko imibare Ikesha inzego zibishinzwe yerekana ko muri Gatsibo hororerwa inka 70,000 ariko inka 1,492 ari zo zishingiwe, ingurube zishingiwe ni 79 naho inkoko ni 400 gusa.
Célestin Rwihimba wororera mu Murenge wa Gitoki, avuga ko bimwe mu bintu byatumaga abantu batorora kijyambere ari uko kwita ku nka zitanga umukamo bisaba amikoro kandi zikagira ibyago byo kurwara zigapfa vuba kurusha inka ko ari iza Kinyarwanda.
Ati: “Kenshi na kenshi zarapfaga, zikarwaragurika, abantu bagacika intege zo kuzorora kuko byabaga bigoye cyane. Aka gace kacu kahoze ari Umutara kabamo uburondwe bwinshi ari nabwo butera inka indwara nyinshi.”
Rwihimba avuga ko aho ubwishingizi bwa Tekana hari aborozi babuyobotse nyuma yo kumva akamaro kabwo.
Atanga urugero rw’uko nubwo yapfushije inka eshatu, yishyuwe kuko yazishinganishije.
Asanga abagerageza kwitabira gushinganisha amatungo bishimira ko bashumbushwa iyo bahuye n’igihombo batewe n’ibiza cyangwa indwara.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Richard Gasana avuga ko hari ibyiza bigaragara mu byiciro by’aborozi bishimira ko bagize ubwenge bagashinganisha amatungo n’ibihingwa byabo.
Gusa avuga ko urugero rwabo rutarazamuka bishimishije.
Ati: “Biracyari hasi, ariko muri buri cyiciro hari abatangiye kubyumva, kandi turi kuganira n’ibigo by’ubwishingizi kugira ngo ibyo abantu batinya mu bwishingizi birimo izo nzitizi bikurweho kandi bizatuma n’umubare uzamuka.”
Kutitabira gahunda ya ‘Tekana urishingiwe muhinzi mworozi’ biri no mu abahinzi b’i Gatsibo kuko imibare y’Akarere ka Gatsibo igaragaza ko abashinganisha ibigori n’ibishyimbo bakiri bake.
Abafite umubare wisumbuye ni abahinzi b’umuceri kuko hashinganyishijwe uteye kuri hegitari 1,200 mu gihe abashinganishije ibigori babikoze kuri hegitari 167, ibishyimbo bikajya kuri hegitari 14.












































































































































































