Mu bice bitandukanye by’Akarere ka Gatsibo abaturage barasaba ko bakwegerezwa amazi meza hafi yabo, bagatandukana n’amazi y’ibishanga n’ibinamba bakoresha umunsi kuwundi ibituma barwara indwara ziterwa n’umwanda ndetse n’izindi.
Mu busanzwe umubiri wa muntu ukenera 70% by’amazi meza, kugira ngo ukore neza uko bikwiye ibituma umuntu akenera byibuze litiro 1 cyangwa 2 z’amazi meza ku munsi mu rwego rwo kugera kuri iki kigero cy’amazi akenerwa mu mubiri.
Ibi bikaba biri mubihangayikishije abaturage bo mu karere ka Gatsibo mu mirenge ya Remera na Rugarama bavuga ko bamaze igihe kirekire nta mazi meza bagira hafi yabo, ibituma bishora mu bishanga n’ibinamba bibegereye bagiye gushaka amazi, kuko ahari ari make cyane kandi akaba akenerwa na benshi.
Bamwe mubaganiye na Panorama bagaragaje ko hashize igihe yarabuze ibituma bajya kuvoma ay’ibishanga. Ati: “Hashize imyaka 4 ntamazi dufite.”
Nubwo hari abavuga ko hari aho amazi ari, aba baturage bakomeza bavuga ko amazi ahari ari make cyane ugerereranyije n’abayakenera kuburyo usaganga kumigezi huzuye imirongo y’abaje kuvoma ibituma bahitamo ibyo bita kwiyeranja.
Ati: “Amazi ni make kubera ko imiyoboro y’amazi imwe n’imwe yaturitse, ubwo rero iyo dusanze k’umugezi hari abantu benshi’ duhita tujya mu gishanga.”
Aba baturage bakomeza basaba ko bakwegerezwa amazi meza hafi yabo, kuko biri mu byabafasha kurwanya indwara ziterwa n’umwanda bakunze kurwara zitewe n’amazi adasukuye bakoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi. Ati: “Ni mudufashe mudukorere ubuvugizi natwe tubone amazi meza tureke kuvoma ibishanga.”
Uruganda runini rw’amazi ruri kubakwa mu kiyaga cya Muhazi mu murenge wa Murambi ni rumwe mu ruhanzwe amaso nk’uruzakemura ikibazo cy’amazi muri aka karere ka Gatsibo, aho imirimo yo kurwubaka igeze ku kigero cya 93% nk’uko bigaragazwa na SEKAYANGE Jean Leonard Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere.
Yagize ati: “Turimo turatunganya uruganda mukiyaga cya Muhazi ruzaza ari igisubizo kubaturage ba Gatsibo, uyu munsi rugeze kukigero cya 93% turwubaka rukazajya rutanga metero cube 12 k’umunsi, gusa nirumara kuzura neza mu kiciro cya 2 rukazajya rutanga metero cube ibihumbi 36 k’umunsi. Turizera ko mugihe cy’imyaka 2 irimbere nta kibazo cy’amazi abaturage bazaba bafite.”
Gahunda ya kabiri ya Guverinoma y’u Rwanda yo kwihutisha iterambere NST2 iteganya ko kugeza mu mwaka wa 2029 buri mu nyarwanda wese muri rusange azaba agerwaho n’amazi meza. Ni mugihe akarere ka Gatsibo kari k’ubuso bwa 435 km3 n’abaturage 551 164 kuri ubu kari ku kigero cya 78% mu kwegereza abaturage amazi meza.








































































































































































