Umuhanda rugarama – karambi uhuza abaturage bo mu turere twa Gatsibo na Kayonza, gusa ngo kuri ubu wuzuyemo ibinogo birimo amazi kubera imvura, bityo ko imodoka, moto yewe n’amagare bitakibona aho bica, dore ko ngo iyo imvura yabaye nyinshi bahitamo kutawukoresha bagasubika ingendo bari gukora.
Ubusanzwe umuhanda n’umwe mu nkingi za mwamba zifasha umuturage kwiteza imbere, no kwihutisha iterambere rye mubice bitandukanye by’imibereho ku bantu bose, ibitandukanye n’ibi ariko aba baturage bavuga ko ubu uyu muhanda ntacyo ubamariye kuko imyaka yabo isigaye ibaheraho kubera kubura aho bayinyuza bayijyanye kumasoko.
Ati: “Iyo imyaka yeze tubura aho tuyigurisha tukayigurisha mubatunyi, kandi ibi biraduhombya kuko twakagombye kuba tubijyana ku isoko tukabona amafaranga akwiye ibicuruzwa byacu, uyu muhanda rero bawukoze byakongera inyungu k’umusaruro wacu.”
Byongeye kandi uretse kubura uko bagurisha umusaruro wabo, kuba uyu muhanda warangiritse bituma ibinyabiziga byabo byangirika ibibatera ibihombo. Ati: “Uyu muhanda akenshi ubu usigaye ukoreshwa n’amagare ndetse na moto, iyo ibinyabiziga rero bizanye umugenzi, biza byiceke kandi bikanatwara igihe kinini, kandi bigapfa, amagare yo harigihe acika, ariko uyu muhanda ukozwe byagabanya igihe kinini gikoreshwa ndetse n’ipfa rya hato na hato ry’ibinyabiziga.”
SEKANYANGE Jean Leo umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Gatsibo aganira n’umunyamakuru wa Panorama yavuze ko inyigo y’uyu muhanda yarangiye bityo ngo akarere gategereje ingengo y’imari yo gushira mubikorwa inyigo y’uwo muhanda.
Yagize ati: “Uyu muhanda natwe twabonye ko ukenewe dore ko ukoresha n’abahinzi bajyana umusaruro wabo ku isoko, ari nayo mpamvu twamanje gukora inyigo yawo, ikaba yararangiye, ubu tukaba turi gushaka ingengo y’imari iza wugendaho ndetse n’abafatanya bikorwa bazabidufashamo.”
Uyu muhanda rugarama – karambi ufite ibirometero 17, ukaba uzatwara miliyari 6 z’amafaranga y’u Rwanda azaturaka kubafataanyabikorwa b’aka karere kugira ngo ukorwe neza kuko uzashirwamo kaburimbo, ibizoroshya ingendo ndetse n’ubuhahiranirane bw’abaturage bo muri utu turere.












































































































































































