Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen James Kabarebe asaba urubyiruko kurangwa n’indangagaciro zo gukunda igihugu, kwihangana no kwitanga kandi bifite intego yo kubaka u Rwanda rw’ejo hazaza rubereye buri wese uruvukamo.
Uru rubyiruko 306 rwo mu ntara y’i Burengerazuba rwiganjemo abakorerabushake, abatoza b’intore ndetse n’abikorera, ni bo barimo guhugurirwa mu kigo cy’amahugurwa cya Polisi cya Gishari, ku ruhare rwabo mu kubaka u Rwanda.
Gen James Kabarebe yahaye uru rubyiruko ikiganiro arusobanurira amateka y’u Rwanda kuva mu gihe cy’ubukoloni ndetse anabagaragariza inzira y’urugamba rwo kwibohora.
Yavuze ko rwashobotse kubera ko rwari rushingiye ku ndangagaciro zo gukunda igihugu, kwihangana, kwitanga, kubabara bikomeye ariko bifite intego, ndetse no kwigomwa byose bishingiye ku myitwarire myiza.
Yasabye uru rubyiruko kurangwa n’izi ndangagaciro by’umwihariko bakabyaza umusaruro amahirwe bahabwa n’ubuyobozi bwiza bw’igihugu.
Nyuma y’iki kiganiro uru rubyiruko rwatangaje ko ruhakuye impanuro zijyanye n’indangagaciro zikwiye kubaranga kandi ko ari impamba y’iminsi iri imbere.
Aya mahugurwa y’uru rubyiruko yatangiye taliki 17 Nyakanga biteganijwe ko azasozwa ku ya 22 Nyakanga 2022, aho rwongererwa ubumenyi kuri gahunda zigamije guteza imbere imibereho y’abaturage no guhangana n’ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage.
Inkuru dukesha RBA















































































































































































