Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuhinzi

Gicumbi yinjiye mu butubuzi bw’imbuto y’ibirayi

Ibirayi ni igihingwa gitunze abanyarwanda benshi. Gikunze kwera cyane mu turere twa Musanze na Nyabihu ndetse na Nyamagabe. Akarere ka Gicumbi na ko kiyongereye muri utwo turere ku ikubitiro hahinzwe Hegitari 92 zituburirwaho imbuto y’ibirayi bya Kinigi

Babifashijwemo n’Umushinga Green Gicumbi ugamije kubakira ubudahangarwa abaturage bo mu ntara y’Amajyaruguru, abaturage bo mu murenge wa Kaniga bibumbiye muri Koperative KOTEMIKA, batangiye gutubura ibirayi by’imbuto ya Kinigi kuri Hegitari 20.

Abanyamuryango batangiye gukura ibirayi bishimira ko imbuto babonye yatumye badasubira gushaka ibirayi muri Uganda, ndetse bizanorohereza abahinzi kubona imbuto nziza hafi ubusanzwe yabageraho ivuye mu karere ka Musanze.

Turyatemba Vianney ni Perezida wa Koperative KOTEMIKA. Agira ati “Twabonaga imbuto y’ibirayi bitugoye kandi nabwo ntitubone imbuto nziza. Iyi mbuto ya Kinigi iyo umuntu yayikeneraga ku giti cye yayikuraga i Musanze ikagera ino ahangaha ihenze. Ubu igiye kujya ibonekera hafi kandi ku giciro yafatirwagaho i Musanze…”

Akomeza avuga ko ku bijyanye n’umusaruro ubusanzwe ku mbuto isanzwe bakuraga muri Uganda, kuri hegitari imwe basaruragaho ibirayi bitarenze Toni enye. Ubu ku mbuto ya Kinigi biteguye kubona Toni ziri hagati ya 18 na 20 kuri Hegitari. Umushinga Green Gicumbi wabahaye imbuto ingana na Toni 35 bahinze kuri Hegitari 20.

Musabyimana Beatrice, umwe mu banyamuryango ba Koperative, avuga ko kwifatanya n’abandi muri Koperative byatumye yunguka byinshi. Ati “Ntarajya muri koperative napfaga guhinga gusa, ariko ubu nungutse guhinga nkoresheje ifumbire, yaba imvaruganda ndetse n’imborera. Nabonye umusaruro ari mwinshi kandi mwiza. Nanjye iyi mbuto nzayihinga mu murima wanjye nkurikije uko muri Koperative tubigenza.”

Ibirayi byeze bikurwaho ibiti kugira ngo bikamuke bishiremo amazi bibone gusarurwa

Eng. Kagenza JMV, Umuyobozi w’Umushinga Green Gicumbi, avuga ko kubonera abaturage imbuto ihangana n’imihindagurikire y’ibihe ari kimwe mu kkubakira ubudahangarwa abaturage b’Akarere ka Gicumbi. Byose bikorwa binyuze mu kigega gitera inkunga imishinga cyitwa CAF (Community Adaptation Fund) cya FONERWA.

Agira ati “Icyo twimakaza cyane ni uko makoperative twafashije binyuze muri CAF, ni uko bagira ubutubuzi umwuga, bagatubura imbuto nyinshi ku buryo abahinzi bazibona hafi kandi badahenzwe, ariko kandi na bo bakunguka. Tuzakomeza gukorana n’inzego zibishinzwe, cyane cyane RAB, batugire inama, turusheho kubona imbuto z’indobanure ziberanye na buri hantu.”

Umushinga Green Gicumbi watangiye mu 2019, biteganyijwe ko uzamara imyaka itandatu. Uzakoresha ingengo y’imari igera kuri Miliyari 32 z’amafaranga y’u Rwanda. Umaze imyaka itatu ukorera mu karere ka Gicumbi.

Binyuze muri CAF, Koperative 77 zongerewe ubumenyi ndetse zinahugurwa ku buryo bwo gutegura imishinga ibyara inyungu, igamije kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Rwanyange Rene Anthere   

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Régis Rugemanshuro, yemeza ko umwaka wa 2025 usize umutungo wayo wikubye kabiri mu myaka itanu ishize ubu ukaba ari Miliyari...

Amakuru

Itsinda ry’abahanga mu bwubatsi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bafatanyije na bagenzi babo bo muri Jamaica  (JDF) mu mirimo  yo gusana ibyangijwe n’ibiza mu...

Amakuru

Serumogo Ally wakiniraga Rayon Sports na Shaban Hussein Tshabalala wakiniraga Musanze FC batangajwe nk’abakinnyi bashya ba El Merriekh FC Bentiu. Bibaye  nyuma y’uko Serumogo...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities