Mu gihe imbwirwaruhame zitandukanye z’abanyapolitike bo muri Congo-Kinshasa ndetse n’abo mu rwego mpuzamahanga bamaze igihe bashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, Perezida Paul Kagame yashimangiye ko gushinja u Rwanda guhungabanya umutekano wa DRC ariko ntibigire icyo bikemura ari ugutakaza umwanya w’ubusa.
Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Werurwe 2023, Perezida Kagame yibukije ko ikibazo kiri hagati y’u Rwanda na DRC gishingiye ahanini ku mateka y’ubukoloni kuva na mbere yo guca imipaka muri 1884.
Mu bisobanuro byimbitse bigamije kumvisha abantu birengegiza ko hari abantu bavuga ikinyarwanda baciriweho imipaka bakisanga muri DRC, bamwe bakaba bamaze imyaka 20 barahungiye mu Rwanda ndetse Leta ya Kinshasa ikavuga ko batashye iwabo, Perezida Kagame ati «Ni ikihe gihugu cya Afurika kidafite abantu bafitanye isano n’abandi bo mu gihugu cy’igituranyi?»
Kuri iyo ngingo, Perezida Kagame yibukije ko bimwe mu bibazo byaranze amateka ya vuba ndetse yakomeje guhungabanya umutekano w’ibihugu byombi, ari ukuba abasize bakoze jenoside mu Rwanda muri Mata 1994 bahawe ikaze ndetse bakaba banakorana byeruye na FARDC.
Perezida Kagame yibukije inshuro zirenze imwe FDLR ifatanyije na FARDC ndetse bihawe umugisha na Let aya DRC byagiye bigaba ibitero bikomeye ku butaka bw’u Rwanda binahitana abaturage.
Ubwo yabazwaga niba kuvuga ko FDLR ibangamiye umutekano w’u Rwanda ari urwitwazo gusa ndetse n’u Rwanda rukaba rwishakira uburyo rujya gusahura amabuye y’agaciro muri DRC, Perezida Kagame yatanze urugero rwo mu Gushyingo 2019 ubwo FDLR ivuye muri DRC yateraga mu Kinigi ikica abaturage.
Ati «Aho kwibaza impamvu u Rwanda rwaba rufasha M23, nk’uko benshi babivuga ahubwo bakagombye kwibaza impamvu Let aya DRC itonesha FDLR. Ese niyo izakemura ibyo bibazo cyangwa se ikomeza kubyongera?»
Ku bijyanye n’amabuye y’agaciro, u Rwanda rushinjwa gusahura DRC, Perezida Kagame yibukije ko u Rwanda rufite amabuye y’agaciro make kandi meza. Atanga urugero rwa Coltan y’u Rwanda ibarizwa mu za mbere ku isi, ifite ubwoko bwiza ndetse inarusha iyo muri DRC.
Gaston Rwaka














































































































































































Anifa Kantarama
March 13, 2023 at 14:59
Ni ubutwari cyane gukunda igihugu cyawe ariko Abanyekongo ntabwo ari uko duteye dukunda ibyo igihugu kiduha ariko ntidushaka kugitangira amaraso niyo mpamvu igihugu cyacu kizahora kivomwa n’ abanyamahanga ngaho, Rwanda, Burundi, Angola, Uganda, Kenya Monusco yo harimo isi yose.
Hassan Gouled
March 13, 2023 at 14:56
ni byiza kwirebaho amakosa aho ko yashinja mugenzi wawe ibyo bidufasha guhinduka
Rusanganywa
March 13, 2023 at 14:51
M23 yabaye urwitwazo rw’ ibibazo bya DRC!NIBA ARIYO IBABUZA AMAHORO NVEHO RWOSE UBUNDI MUHUMEKE UMWUKA MWIZA UZIRA AMAKEMWA
Livingston
March 6, 2023 at 15:30
Igihe cyose iyo umuntu afite ikibazo agashaka kugihunga kiriyongera so we have to face it and conquer therefore niba byabananiye reka U RwANDA RUZE RUBIKEMURE
alicenzomwita
March 6, 2023 at 15:27
Nta muntu U Rwanda rwifuriza inabi ariko ushaka inabi naze rwose, abanyekongo bakeneye kwimenya bakamenya ibyabo ntibakisheremo U Rwanda KUKO byabagwa nabi bakanatakaza ubutaka mu bintu by’ imikino.
bari barameneyereye u Rwanda rwa Kinani JUVE
fille Nzohabona
March 5, 2023 at 10:52
President Kagame yarabisobanuye biratinda!ikibazo cya m23 ni cy’ amateka n’ ubundi kizakemurwa n’ igihe.
Deeg
March 1, 2023 at 21:27
Afande Kagame ni umuhanga cyane Aho namwemereye ni hamwe .fora numve
Blessed Nkakz
March 1, 2023 at 20:29
Songa
rwimo
March 1, 2023 at 20:27
U Rwanda rufite amahirwe menshi kuko rwabonye abarwo
Rodrigue Rwema
March 1, 2023 at 20:24
Safande PCsonga mbele
Claude
March 1, 2023 at 20:22
PK a gifted man full or love and patriotisme.he Can transform and give a good example
Penelope
March 1, 2023 at 17:41
God bless Rwanda