Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gushinja u Rwanda gufasha M23 ntacyo bikemura _Perezida Kagame

Mu gihe imbwirwaruhame zitandukanye z’abanyapolitike bo muri Congo-Kinshasa ndetse n’abo mu rwego mpuzamahanga bamaze igihe bashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, Perezida Paul Kagame yashimangiye ko gushinja u Rwanda guhungabanya umutekano wa DRC ariko ntibigire icyo bikemura ari ugutakaza umwanya w’ubusa.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Werurwe 2023, Perezida Kagame yibukije ko ikibazo kiri hagati y’u Rwanda na DRC gishingiye ahanini ku mateka y’ubukoloni kuva na mbere yo guca imipaka muri 1884.

Mu bisobanuro byimbitse bigamije kumvisha abantu birengegiza ko hari abantu bavuga ikinyarwanda baciriweho imipaka bakisanga muri DRC, bamwe bakaba bamaze imyaka 20 barahungiye mu Rwanda ndetse Leta ya Kinshasa ikavuga ko batashye iwabo, Perezida Kagame ati «Ni ikihe gihugu cya Afurika kidafite abantu bafitanye isano n’abandi bo mu gihugu cy’igituranyi?»

Kuri iyo ngingo, Perezida Kagame yibukije ko bimwe mu bibazo byaranze amateka ya vuba ndetse yakomeje guhungabanya umutekano w’ibihugu byombi, ari ukuba abasize bakoze jenoside mu Rwanda muri Mata 1994 bahawe ikaze ndetse bakaba banakorana byeruye na FARDC.

Perezida Kagame yibukije inshuro zirenze imwe FDLR ifatanyije na FARDC ndetse bihawe umugisha na Let aya DRC byagiye bigaba ibitero bikomeye ku butaka bw’u Rwanda binahitana abaturage.

Ubwo yabazwaga niba kuvuga ko FDLR ibangamiye umutekano w’u Rwanda ari urwitwazo gusa ndetse n’u Rwanda rukaba rwishakira uburyo rujya gusahura amabuye y’agaciro muri DRC, Perezida Kagame yatanze urugero rwo mu Gushyingo 2019 ubwo FDLR ivuye muri DRC yateraga mu Kinigi ikica abaturage.

Ati «Aho kwibaza impamvu u Rwanda rwaba rufasha M23, nk’uko benshi babivuga ahubwo bakagombye kwibaza impamvu Let aya DRC itonesha FDLR. Ese niyo izakemura ibyo bibazo cyangwa se ikomeza kubyongera?»

Ku bijyanye n’amabuye y’agaciro, u Rwanda rushinjwa gusahura DRC, Perezida Kagame yibukije ko u Rwanda rufite amabuye y’agaciro make kandi meza. Atanga urugero rwa Coltan y’u Rwanda ibarizwa mu za mbere ku isi, ifite ubwoko bwiza ndetse inarusha iyo muri DRC. 

Gaston Rwaka

12 Comments

12 Comments

  1. Anifa Kantarama

    March 13, 2023 at 14:59

    Ni ubutwari cyane gukunda igihugu cyawe ariko Abanyekongo ntabwo ari uko duteye dukunda ibyo igihugu kiduha ariko ntidushaka kugitangira amaraso niyo mpamvu igihugu cyacu kizahora kivomwa n’ abanyamahanga ngaho, Rwanda, Burundi, Angola, Uganda, Kenya Monusco yo harimo isi yose.

  2. Hassan Gouled

    March 13, 2023 at 14:56

    ni byiza kwirebaho amakosa aho ko yashinja mugenzi wawe ibyo bidufasha guhinduka

  3. Rusanganywa

    March 13, 2023 at 14:51

    M23 yabaye urwitwazo rw’ ibibazo bya DRC!NIBA ARIYO IBABUZA AMAHORO NVEHO RWOSE UBUNDI MUHUMEKE UMWUKA MWIZA UZIRA AMAKEMWA

  4. Livingston

    March 6, 2023 at 15:30

    Igihe cyose iyo umuntu afite ikibazo agashaka kugihunga kiriyongera so we have to face it and conquer therefore niba byabananiye reka U RwANDA RUZE RUBIKEMURE

  5. alicenzomwita

    March 6, 2023 at 15:27

    Nta muntu U Rwanda rwifuriza inabi ariko ushaka inabi naze rwose, abanyekongo bakeneye kwimenya bakamenya ibyabo ntibakisheremo U Rwanda KUKO byabagwa nabi bakanatakaza ubutaka mu bintu by’ imikino.
    bari barameneyereye u Rwanda rwa Kinani JUVE

  6. fille Nzohabona

    March 5, 2023 at 10:52

    President Kagame yarabisobanuye biratinda!ikibazo cya m23 ni cy’ amateka n’ ubundi kizakemurwa n’ igihe.

  7. Deeg

    March 1, 2023 at 21:27

    Afande Kagame ni umuhanga cyane Aho namwemereye ni hamwe .fora numve

  8. Blessed Nkakz

    March 1, 2023 at 20:29

    Songa

  9. rwimo

    March 1, 2023 at 20:27

    U Rwanda rufite amahirwe menshi kuko rwabonye abarwo

  10. Rodrigue Rwema

    March 1, 2023 at 20:24

    Safande PCsonga mbele

  11. Claude

    March 1, 2023 at 20:22

    PK a gifted man full or love and patriotisme.he Can transform and give a good example

  12. Penelope

    March 1, 2023 at 17:41

    God bless Rwanda

Leave a Reply

Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Ikigo Gates Foundation n’icya OpenAI byifatanyije mu gushakira umuti ibibazo biri mu rwego rw’ubuvuzi, hakoreshejwe ubwenge buhangano (AI) mu bihugu bya Afurika, bikazatangirira muri...

Amakuru

Mu Rwanda hatangiye Igikombe cya Afurika cya Handball 2026 mu bagabo, bitangira ikipe y’u Rwanda itsinda iya Zambia ibitego 30-19 mu mukino wabereye muri...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities