Ubuyobozi bw’ingabo za Ghana bwatangaje ko kuri uyu wa Mbere hari abarwanyi bagabye igitero ku modoka zarimo abasirikare n’abasivile bicamo abantu batatu.
Ibyo byabereye mu gace ka Binduri.
Agace Ghana iherereyemo kagereye Sahel kamaze igihe kavugwamo umutekano muke aho amabandi ashimuta abantu, abandi akabica.
Ni imitwe yigamba ko ikorera ku mahame akomeye ya kisilamu.
Ubwo abasivile 140 bari baherekejwe n’ingabo za Ghana bavuye ahitwa Bawku berekeza ahitwa Bolga, imodoka zabo zarashweho hapfa abantu 3 n’undi arakomereka nk’uko itangazo ribivuga.
Izo ngabo zahise zirasa abari baziteze zicamo abantu barindwi, ndetse ngo hari umuntu umwe wo muri abo barwanyi wafatiwe hafi aho.
Amakuru avuga kandi ko hari imbunda yo mu bwoko bwa G3 yafatanywe n’amasasu yayo.
Inzego z’iperereza za Ghana ubu zifunze abandi bantu 10 bakekwaho kuba ibyitso by’izo nyeshyamba bakaba bakiri gukorwaho iperereza.
Nta bitero by’iterabwoba byajyaga bigabwa muri Ghana kuko iki kiri mu bihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika bitekanye kurusha ibindi.

















































































































































































