Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Hari ababyeyi gito bakwirakwiza SIDA bashora abana babo mu buraya

Hari bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Ngoma, mu Murenge wa Kibungo  bakomeje gukwirakwiza virus itera SIDA  bashora abana babo mu buraya, aho urubyiruko ruvuga ko bibaviramo kwingiza ubuzima bwabo kuko iyo wamaze kumenya ko wayirwa ushobora kwiheba ndetse ukananduza abandi.

Iyi myitwarire ikaba ari kimwe mu biteye inkeke mu bandi babyeyi kuko bagaragaza ko nabo abana babo bashobora kubigiramo ingaruka ndetse bikaba ikibazo mu rugamba rwo guhashya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA by’umwihariko mu rubyiruko cyane ko byagaraye ko mu ndaya 100 muri bo hafi 36 baba baranduye virusi itera SIDA.

Ibi byagiye bigaraganzwa n’babyeyi batandukanye ndetse n’urubyiruko ubwo baganirizaga ikinyamakuru Panorama icyo bahurijeho ni uko muri uyu murenge hari uburaya bukabije kandi abenshi ari abana batato bo mukigero cy’imyka 17 kugeza kuri 20.  

Uwera Clarissa w’imyaka 20 akora umwuga avuga ko yari umunyeshuri ariko ava kurivanwamo n’umubyeyi we kuko yajyaga amwaka ibikoresho by’ishuri ndetse n’ibndi akeneye akamumbwira ko aho akura amafaranga ahazi nawe ajye ayakorere.

Agira ati “Mama ubyara niwe wajyanye mu busambanyi kumbaraga kuko iyo abagabo bazaga kumureba akenshi yabanyoherezagaho kansi nkatinya kubivuga kugirango batamufunga kandia riwe twari dufite gusa byaje kungiraho ingaruka mva mu ishuri,byara nkiri muto ndetse arwara na Virusi itera SIDA abandi bana bari urungano rwanjye bampa na akato.”

Akomeza avuga ko yababajwe ni byamubayeho kandi atariko yabishakaga, bigatuma nawe afata umwanzu wo kwanduza n’a abandi kubera akato bampaga.

Agira ati “Kunywa iriya miti ukiri muto biragorana kandi udafite nicyo kurya gihagije nicyo gituma umuntu atabuvamo ndetse akanitwara uko ashatse kuko ntayandi mahitamo tuba dufite.”

Hategekimana Rachid, utuye mu mudugudu w’Amahoro, Akagari ka Karenge, Umurenge wa Kibungo, agira ati “Indaya ishaje izana umuto kugira ngo ajye amwinjiririza. Ikindi kibazo ni ukubona umubyeyi ufite abazukuru, ari umusinzi, aryamana n’uwo abonye wese, aryamana n’umwana abyaye, aho umubyeyi w’imyaka 50 aryamana n’umwana w’imyaka 18. Urubyiruko dufite ubungubu bumva bakorana imibonano mpuzabitsina n’ubonetse wese, ugasanga rero umugabo wanduye virusi itera SIDA ayanduje umwana w’umukobwa kuko utarayivukanye nta handi aba ayikuye, akenshi ibi bikaba biterwa no kubashukisha amafaranga banyuze kuri za ndaya zikuze zibagurisha cyangwa nabo ubwabo bakabyishoramo.”

Uwababyeyi Rozaliya uzwi ku izina rya ‘kaka’ atangaza ko ariwe ukuriye indaya (Indangamirwa) zo muri Kibungo ndetse mu buraya afatwa nka nyina w’indaya ahandi agafatwa nka nyirakuru.

Agira ati “Uburaya mbumazemo imyaka irenga 20, nabubyariyemo, abana banjye barabyakiriye kuko ari bwo budutunze. Abana benshi baje bansangamo hakabaho n’abaje nabo bafite abana.”

Uwababyeyi ukuriye Indangamirwa muri Kibungo akaba yiyita nyina na nyirakuru w’indaya atangaza impamvu Indangamirwa (indaya) zibasirwa na virusi itera SIDA cyane.

Ati “Kwandura virusi itera SIDA bitubaho cyane kuko umugabo aza mukavugana amafaranga ariko akanga gukoresha agakingirizo byakubitiraho ibibazo n’ubukene umuntu aba afite akayatora, aha akaba ari naho twandurira cyane virusi itera SIDA by’umwihariko mu bagitangira uburaya kuko baba bataramenya kwihagararaho.”

Uwababyeyi akomeza atangaza ko abakora uburaya bazwi bari mu mu matsinda 7 yo mu murenge wa kibungo bakabakaba 100 abarenze 20 babyiyemerera banduye virusi itera SIDA, akaba yemeza ko hari abo batazi bahitamo kubihisha kugira ngo batabura abakiriya.

Ati”Yego hari ababishoramo abana babo ariko turabibabuza tukabaganiriza iyo tubonyemo abana turabirukana tukabasubiza aho baba baturutse ndeste no mumiryango yabo”

Umukozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), mu ishami rishinzwe kurwanya SIDA akaba ashinzwe ubukangurambaga, ihererekanya makuru n’inyigisho zigamije guhindura imyitwarire, Nyirinkindi Aime Erneste, ati “Abakora uburaya ni icyiciro twitaho cyane kuko aricyo kigaragaramo abantu benshi bafite virusi itera SIDA kurusha ibindi byiciro byose mu baturarwanda.”

Yakomeje atangaza ko RBC iha serivise zinyuranye abakora uburaya harimo ubukangurambaga, kubagezaho serivise zigamije kurwanya SIDA ndetse hakabaho izo bagezwaho aho batuye ku bufatanye n’abafatanyabikorwa aho abakeneye serivise zo kwa muganga bakoherezwayo mu bijyanye n’ubujyanama, kwipimisha virusi itera SIDA, kuvurwa ku babikeneye hamwe no guhabwa ubufasha bunyuranye bubafasha kwirinda virusi itera SIDA ikindi tugira gahunda zo gukurikirana abana bavuka ku babyeyi bakora uburaya byumwihariko abafite virus itera sida .

Ati “Tubakurikirana bakiri munda kugeza bavutse nyuma yaho abafatanyabikorwa bagakomerezaho kubwumvikane no kunkunga bahabwa na minisiteri y’ubuzima ndetse na mavuriro abegereye ariko tuzakomeza no gushaka nikindi cyose cyabafasha kugirango abo bana babone uburenganzira bwabo”

Mu mirenge 14 igize akarere ka Ngoma indaya zizwi zibumbiye mu matsinda ni 729, abaturage bafite virusi itera SIDA bari ku miti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA kuva muri Nyakanga 2022 kugeza ubu bakabaka 5400, mu gihe abangavu batewe inda ari 208, naho abakobwa bari hagati y’imyaka 18 na 19 batewe inda ni 622.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities